Umwana w’umuntu umwita ikibwana gute? Rubona yihimura kuri KNC wa TV1 na Unite FC

0
2381
KNC ni uwambaye amalunette y'umukara n'ishati ifunguye ibipesu yiganjemo amabara y'umweru n'umukara

Umutoza w’intare FC Rubona Emmanuel yavuze ko gutsinda Unite FC yabifashijwemo n’ibitutsi abakinnyi be batutswe na KNC umuyobozi wa Unite FC akaba anakuriye TV1.

Intare FC zasezereye Unite FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura umukino ubanza bari banganyije ubusa ku busa.

Icyo gihe KNC yahise atangaza ko atakinnye n’intare ahubwo ngo yakinnye n’ibibwana by’intare. Rubona nawe ahita avuga ko abakinnyi ba Unite FC bari nk’inyana mu ntabire.

Rubona Emmanuel atanga amabwiriza ku bakinnyi be ba Intare FC, ubwo yari ahanganye na Unite FC (Gasogi) ya KNC

Uyu mukino wo kwishyura ukirangira Rubona yahise avuga ko ibyo KNC yavuze akita abakinnyi be ibibwana aribyo byabahaye ingufu zo gutsinda.

Ati: ”Ikintu cyamfashije ni ariya magambo yavuze ngo ni ibibwana, abana nta n’ibyumweru bibiri bishize basohokeye igihugu ariko ngo ibibwana!!! Umwana w’umuntu umwita ikibwana gute kweli!!!”

Intare FC zizahura na Pepiniere muri kimwe cya kabiri gusa haribazwa niba Intare FC zizazamuka kuko zifatwa nka junior ya APR FC. Rubona we avuga ko bahawe intego yo kwitwara neza mu marushanwa ariko ngo ibyo kuzamuka nawe ntabibizi.