2018 irangiye hari ibihugu bitaremeza neza amasezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA)

0
199
AfCFTA ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu 2018 n'ibihugu bigera kuri 49 byo mu muryango w'Afurika Yunze ubumwe

Bitarenze mu kwezi kwa 3 mu mwaka mushya tugiye gutangira wa 2019 ngo nibwo biteganijwe ko ibihugu by’Afurika bigomba gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rimwe ndetse n’agamije koroshya ubucuruzi kuri uyu mugabane (AfCFTA).

Aya makuru yemezwa na Carlos Lopez umwarimu muri kaminuza ya Cape Town muri Afurika yepfo akaba ari n’umwe mu bagize akanama gakuriwe na Perezida Paul Kagame gashinzwe amavugurura mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Uyu mugabo wanahoze ari umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’umuryango w’abibubye ishinzwe ubukungu muri Afurika, asobanura ko nubwo hari ibihugu bitaremeza burundu aya masezerano ngo bazakora ibishoboka byose ibi bibazo byose birangire mu 3/2019.

Urubuga rwa allafrica.com rwanditse ko bwana Carlos Lopez yemeza ko ibihugu 12 n’u Rwanda rurimo ngo aribyo bimaze kwemeza ku buryo bwa burundu aya masezerano ngo bakaba bategereje nibura ibindi 10 ngo bahita bayashyira mu bikorwa ku mbaraga.

Muri uyu mwaka turi gusoza wa 2018, nibwo ibihugu bigera kuri 49 bibarizwa mu muryango w’Afurika yunze ubumwe byashyize umukono kuri aya masezerano ariko ntabwo byose uko byakabaye birayemeza ku mugaragaro.

Igisa nk’igitangaje ni uko ibihugu bifatwa nk’ibikize kurusha ibindi munsi y’ubutayu bwa Sahara (Nigeria na Afurika Yepfo) ari bimwe mu bitarayemeza ku buryo budasubirwaho.