Umuyobozi wa Volkswagen yakatiwe igifungo cy’imyaka 7

0
197
Imodoka za Volkswagen

Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’uruganda rw’abadage rukora imodoka Volkswagen muri Amerika, bwana Oliver Schmidt yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 no gutanga ihazabu y’ibihumbi 400 by’amadorali y’Amerika.

Ibi bihano byategetswe n’urukiko rw’Amerika ngo kubera ibyaha byakozwe n’uru ruganda rwa Volkswagen mu 2015, byo gukoresha software itemewe n’amategeko muby’amavuta ya essence na mazutu.

Aya makosa ngo akwiye kwishyurwa milliyari zirenga 30 z’amadorali y’Amerika.

Urwego rw’ubushinjacyaha rwa leta y’Amerika, ruvuga ko Volkswagen yashyize software mu mudoka zayo zikoresha mazutu ngo zijye zikora neza mu gihe ziri kugeragezwa kandi ngo zigakora mu buryo budasanzwe.

Uruganda rwa Volkswagen ngo rwacuruje imodoka zirenga ibihumbi 600 muri Amerika kuva mu 2006 kugeza mu 2015 kandi ngo harimo utu twuma tutemewe n’amategeko agenga ubucuruzi bw’Amerika.

Uyu mudage witwa Oliver Schmidt w’imyaka 48, wakatiwe igifungu cy’imyaka 7 kubera ibi byaha ngo yahoze akuriye uru ruganda rwa Volkswagen I Michigan muri Amerika nkuko byemezwa n’impapuro z’abashinjacyaha b’Amerika.