Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urugaga PSF Rwanda

0
458
Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda Mitwa Kaemba Ng'ambi, ari kumwe n'ukuriye PSF Rwanda bwana Ruzibiza. Ifoto: PSF

Amamurikagurisha abera mu Rwanda agiye kongerwamo ibikorwa by’ikoranabuhanga nyuma y’ibiganiro byahuje umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda.

Amakuru agera kuri HOSE yemeza ko ibiganiro byagarutse cyane ku ngingo zigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu rwego rw’abikorera.

Urubuga rwa twitter rwa PSF Rwanda rwanditse ko banaganiriye kubyo kongera ibikorwa by’ikoranabuhanga mu mamukiragusha ngarumwaka abera mu gihugu, cyane ko ngo uyu muyobozi mushya wa MTN Rwanda ari inararibonye mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga.

Mitwa Kaemba Ng’ambi, umuyobozi mushya wa MTN Rwanda afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu buyobozi bw’amasosiyete y’itumanaho mu bihugu bitandukanye by’Afurika, urugero yayoboye Airtel-Tigo Ghana, Tigo yo muri Senegal na MTN Benin.

Ubu bunararibonye afite nibwo urugaga rw’abikorera bumutegerejeho mu kuzamura imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga mu bikorera cyane ko MTN abarizwa mu banyamuryango bane ba mbere b’icyubahiro muri PSF Rwanda.

Urugaga rw’abikorera PSF Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, by’umwahariko mu guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (hadakoreshejwe inoti n’ibiceri bizwi nka Cashless economy).

Ni muri uru rwego PSF Rwanda inaherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yo korohereza abakiliya kujya bishyura ibicuruzwa byose biri ku isoko bakoresheje uburyo buzwi nka Mobile Money.