Umutoza wa Young Africans yagaragaje icyoba, mbere yo gukina na Rayon Sports

0
2818
Zahera Mwinyi, umutoza mukuru wa Young Africans

Umutoza w’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya yavuze ko Rayon Sports atari ikipe yo gusuzugura ngo ariko bamaze kubona imikinire yabo ngo kuribo ibyo birahagije.

Uyu mutoza  Mzinyi Zahera ukomoka muri Kongo Kinshasa yagaragaje icyoba afitiye bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports mbere y’uko batana mu mitwe.

Zahera yavuze ko hari imikino imwe n’imwe ya Rayon Sports yarebye akayibonana ubusatirizi bukomeye.

Ati: “Rayon Sports ni ikipe ifite abakinnyi beza, bihuta  kandi bakinana  ubwenge bashobora gufata umwanzura mu kibuga, nyuma yo kureba umukino bakinnye na Gor Mahia ndetse n’indi ibiri ya Shampiyona bakinnye twasanze atari ikipe yo gusuzugura”.

Yongeyeho ati: “Rayon Sports si ikipe yo gusuzugura, twe nka Young dufite imikinire yacu ariko ubwo  twamaze kumenya uko ikina birahagije”.

Young Africans yitegura gukina na Rayo Sports, ejo hashize ntabwo yakoze imyitozo kubera ikibazo cy’imvura yaguye ari nyinshi.

Rayon Sports kandi iraza guhaguruka  I Kigali saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere irajyana abakinnyi 18 batarimo Usengimana Faustin wahagaritswe na CAF umukino umwe.

Dore abakinnyi Rayon Sports iri buhagurukane I Kigali:

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (GK), Kassim Ndayisenga (GK), Mutsinzi Ange ‘Jimmy’, Manzi Thierry,  Faustin Usengimana, Mugabo Gabriel, Mugisha Francois ‘Master’, Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Mugume Yassin, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Mbondi Christ, Ismailla Diarra, Yannick Mukunzi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano