Umutoza wa Rayon Sports yongerewe amasezerano mashya

0
1526
Umutoza wa Rayon Yvan Minnaert yongerewe amasezerano

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itsindiwe muri Afurika y’epfo n’ikipe  ya Mamelodi Sundows ibitego 2 ku busa ndetse ikanayisezerera, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bufata icyemezo cyo kongerera amasezerano umutoza Ivan Minnaert.

Uyu mutoza yakoraga akazi ariko adafite amasezerano kuko ubwo bamuhaga aka  kazi bamuhaye intego zo kuzasezerera ikipe ya Mamelodi Sundows ndetse akanatsinda imikino 2 ya shampiyona (uwa Marines ndetse n’uwa Espoir).

Iyi mikino  ya shampiyona yose yarayitsinze naho gusezerera Mamelodi Sundows byo biramunanira kuko yaraye ibasezereye muri iri rushanwa ariko hakaba hari amahirwe yo kujya mu rindi rushanwa rito kuri iri ariryo CAF Confederation cup.

Gusa ngo ibi byose ntacyo bibatwaye ahubwo baramwongerera amasezerano, nk’uko umunyamabanga uhotaho w’iyi kipe King Bernard yabitangaje umukino ukirangira.

Ati: ”Ntabwo wavuga ngo umusaruro ni mucye umusaruro kuri twebwe twavuga ko ari mwiza kuko n’umupira dukina abantu  bose bawubonye, abazi Mamelodi  andi makipe avuga ko yayajujubije ariko umutoza yaje aratubwira ngo ni mwebwe munduhije kuva nabaho bivuze ko umutoza  yabigizemo uruhare  turi hafi kumuha amasezerano”.

King Bernard yavuze ko bababajwe no gusezererwa mu mikino ya champions League ariko ngo bagiye gukomereza muri CAF Conferation cup ndetse ngo bizeye ko ho bazitwara neza ndetse bakanagera mu matsinda.