Umutoza wa Police FC arashinja abasifuzi kubogamira APR FC nkaho ari Amavubi

0
687
Umutoza wa Police FC Mphande arashinja abasifuzi bo mu Rwanda kubogamira kuri APR FC

Umutoza w’ikipe ya Police FC umunya Zambiya Albert Mphande yatangaje amagambo yuzuye akababaro nyuma yo kunganya na APR FC ashinja abasifuzi kumusufurira nabi.

Uyu mukino wabaye kuri icyumweru tariki ya 10/6/2018  amakipe yombi  yanganyije  igitego kimwe kuri kimwe, bituma umutoza wa Police FC ashyira mu majwi abasifuzi b’abanyarwanda kubogamira kuri APR FC.

Umutoza wa Police FC avuga ko atishimiye imisifurire yo mu Rwanda nyuma y’uko ikipe ye itsinze igitego bakacyanga bavuga ko umukinnyi we yarariye ariko ntabyemera.

Uyu mukinnyi wa APR FC ngo yarari imbere y’umukinnyi wa Police FC washinjwaga kurarira niko abasifuzi beruye bavuga ariko ntabwo bahuje n’umutoza wa Police FC

Mu magambo ye Mphande aganira na Azam TV yagize ati: ”Mbabajwe cyane n’abasifuzi, iki ni igihugu kimwe, ntabwo mu Rwanda hari ikipe imwe gusa, mureke tube abanyakuri. Ku bwange twatsinze ibitego bibiri kuri kimwe. Ariko umusifuzi yabyanze mwabonye  ibyo yakoraga mu kibuga  akabasifurira amakosa atari ngombwa”.

Yavuze ko APR FC ikwiye gufatwa nk’izindi kipe ngo atari ikipe y’igihugu.

Ati: ”Mureke tube abanyakuri dukine umupira w’amaguru nyawo, iki ni igihugu cyikwe kandi ntabwo gifite ikipe imwe gusa APR ntabwo ari ikipe y’igihugu ikwiye gufatwa nk’izindi kipe tworoherane rwose”.

N’ubwo uyu mutoza wa Police FC avuga gutya ariko na APR FC yingijwe igitego cya Nsabimana Aimable nawe umusifuzi yavuze ko yaraririye.