Umutoza wa LLBA yongeye kujomba agashinge Rayon Sports, bagiye kongera guhirira muri CECAFA

0
1676
Banguwiha Emmanuel umutoza wa LLBA

Banguwiha Emmanuel umutoza w’ikipe ya LLB Academic yo mu Burundi yongeye guha urwamenyo ikipe ya Rayon Sports bazahurira muri CECAFA avuga ko yari igiye kuyiha ruswa mu mukino bakiniye I Kigali.

Uyu mutoza uri mu itsinda rimwe na Rayon Sports ndetse na Gor Mahia, muri CECAFA yabajijwe uko yiteguye aya makipe yose ari mu matsinda ya Confederation maze avuga ko yiteguye kwitwara neza kuko ngo azi uko yakina igihe ahuye na Gor Mahia.

Yavuze ko kuri Rayon Sports yo itamuteye ubwoba kuko ngo amakipe yo mu Rwanda ntayamutsinda idakoresheje ruswa.

Ati: ”Jyewe ikipe zo mu Rwanda ndazimenyereye umupira nywubayemo kuva cyera, Rayon Sports kugirango itange ruswa nijye we yahereyeho, jyewe baranzaniya amafaranga ku ihoteli. Masope umutoza w’abanyezamu bacu yahoze atoza abanyezamu ba Rayon Sports niwe wambwiye ngo uriya ni umubitsi  ashaka kuzana amafaranga”.

Yakomeje agira ati: ”Wumvise amagambo navuze mbere y’umukino ariya niyo yateye Abanyarwanda ubwoba bahita bakora biriya. Kuko baravuze ngo tuzajya I Bujumbura, uko tuhazi ntabwo twahava bashaka gukoresha ariya muyeri“.

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi babiri basigaye mu Rwanda ari Celestin na Hadji ubwo abandi basigaraga I Burundi, ngo aba ninabo bashinjwa ruswa bavuga ko yatanzwe na Rayon Sports ndetse ngo baranabahagaritse.

Aya makipe yombi azahura ku mukino wa nyuma wo mu itsinda rya kabiri tariki ya 5 z’ukwezi gutaha kwa 7.