Umutoza wa AS Kigali ati: “APR FC bayihaye ubusabane ku munsi wa nyuma wa shampiyona”

0
1680
Eric Nshimiyimana yatunguwe no kuba APR FC yemerewe kuzakinira i Kigali aho gukinira i Rusizi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze kwemerera APR FC kuzakinira umukino wa nyuma wa shampiyona I Kigali mu gihe wari uteganijwe kubera i Rusizi, umutoza wa AS Kigali abyakirana agahinda gakomeye avuga ko ibyari amarushanwa bibaye ubusabane.

Umukino wa nyuma wa shampiyona APR FC yari kuzajya gukina na Espoir FC I Rusizi, ni umukino APR FC wari witezwe n’abatifuza ko itwara igikombe kuko iki kibuga gikunze kugora amakipe y’i Kigali.

Gusa abari babitegeje basubije amerwe mu isaho kuko FERWAFA yamaze kwemerera APR FC ko izakina Espoir I Kigali kuri stade Amahoro.

Umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade yatangaje ko impamvu basabye kutajya I Rusizi bakakirirwa I Kigali, ngo ari ukugirango boroherezwe guhita bajya muri Tanzaniya mu mikino ya CECAFA.

Bavuze ko babisabye kuko bazurira indege saa tanu z’ijoro kuwa gatatu ngo kandi bagomba kugera I  Kanombe saa tatu bityo ngo iyo bakinira I Rusizi ntibyari kuzabakundira ko iyo saha baba bageze I Kigali ngo keretse bakoresheje indege ngo kandi ayo masaha Rwandair iba yagiye.

Yavuze ko kuba Espoir izakirira APR FC I Kigali ntaho bihuriye no kuba itazakina umukino uko bikwiye. Ibi ariko byakiranywe agahinda muri AS Kigali kuko bari bahanganiye igikombe uhereye k’umutoza wabo Eric Nshimiyimana.

Abicishije kuri Facebook yagize ati: ”Umunsi urangiza shampiyona wari ugiye kuryoha none wabaye ubusabane.”

Eric Nshimiyimana yanyujije ubutumwa bwe kuri facebook agaragaza ko atishimiye icyi cyemezo cyo kwemerera APR FC gukinira i Kigali 

Biteganyijwe ko AS Kigali yo izakinira I Musanze na Musanze FC gusa hari amakuru avuga ko babajwe n’iki cyemezo bakaba bahisemo kubyihorera ntibazakine ngo kuko bo ibi ngo babibona nko gushakira amanota APR FC.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ifite amanota 63 naho AS Kigali iyikurikiye ikagira amanota 60 bivuze ko APR FC, iramutswe itsinzwe umunsi wa nyuma naho AS Kigali igatsinda yari kuzahita itwara igikombe.