Umutoza wa APR FC yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kwandagaza Amagaju

0
572
Ljupko Petrović

APR FC yaraye inyagiye imvura y’ibitego 6 ku busa bw’Amagaju FC umukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Umutoza wa APR FC ngo yari yabanje kubwira abakinnyi be guheza umwuka Amagaju bakayibonamo ibitego byinshi bishoboka.

Ljupko Petrović umukino urangiye, yagize ati: ”Ndashimira abakinnyi banjye banyumvise buri wese ntashobora kuza mu kibuga ngo yumve ko yatsinze umukino mbere y’uko uba”.

Uyu mutoza ukuze kurusha abandi mu Rwanda yavuze ko yasabye abakinnyi kurwana bagaramye bagaheza umwuka Amagaju bakongera ibitego.

Yagize ati: ”Igice cya mbere cyirangiye nabaganirije mbabwira y’uko ntishimiye ko twatsinze igitego kimwe buri wese yaje mu gice cya kabiri yumva agomba gushaka uko twongera ibitego, nababwiye ko bagomba guhatana bagaheza umwuka Amagaju banyumvise kandi baje barabikora”.

Uyu mutoza ariko yavuze ko yaje gukina uyu mukino afite ikibazo cy’abakinnyi bari bacyeya byanatumye Lague na Prince abazana  mu mwiherero igitaragannya bakiva muri Zambiya gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Sangiza