Umutoza Lomami yavuze icyihishe inyuma y’ibibazo biri muri Rayon Sports, anavuga ku mukino wa APR FC

0
2776
Umutoza Romami ni ufite igitabo uri hagati wambaye ingofero y'umweru.

Umutoza wari wungirije muri Rayon Sports Romami Marcel yavuze ko kutumvikana n’umutoza mukuru aribyo byatumye baharikwa kandi ko Perezida yabivuze kubera igitutu cy’abafana kimuriho.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert n’abari bamwungirije aribo Janot Witakenge na Romami Marcel baraye bahagaritswe by’agateganyo muri iyi kipe.

Lomami Marcel yavuze ko guhagarikwa mu ikipe ya Rayon Sports bishingiye ku myitwarire mibi y’ikipe harimo n’umusaruro mubi bagaragaje mu mikino iheruka.

Romami Marcel yagize ati: “Duhagaritse igihe kitazwi, habayemo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe n’umutoza mukuru kuko kuva yaza yazanye ibye agira n’abamujya mu matwi kandi nk’abantu babaye muri Rayon Sports hari byinshi tuba tuzi igenderaho”.

Yakomeje avuga ko nta bwoba atewe no kwirukanwa burundu igihe ubuyobozi bwasanga aricyo gikwiye ndetse ko afite icyizere ko abakinnyi bazitwara neza ku mukino wa APR FC.

Ati: “Kuduhagarika burundu nabyo bashoboka mu butoza byose biba bishoboka ugomba guhora ubyiteguye”. 

Yakomeje agira ati: “Byose byashoboka barabyigaho buriya baraza kutubwira umwanzura ntakuka ariko nta kibazo ntani gikuba cyacitse. Gusa kuba tutari kumwe n’ikipe bishobora kugira ingaruka ariko abakinnyi ba Rayon Sports ni bakuru bazi icyo bashaka ariyo mpamvu utahita ugira icyo wemeza ku mukino bazahuramo na APR FC”.

Lomami kandi yavuze ko igitutu cy’abafana aricyo cyatumye Perezida Muvunyi abahagarika.

Ati: “Perezida we yaraje atubwira ko afite igitutu cy’abafana atubwira ko nawe atabasha kubyihanganira, atubwira ko aho kugira igitutu yahitamo kuduhagarika akabikurikirana akareba abafite amakosa bakabahagarika kandi yatubwiye ko mubatoza nibasanga nta kibazo tuzagaruka mu kazi ntakibazo”.

Aba batoza bahagaritswe nyuma y’iminsi ibiri gusa kapitene w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame nawe ahagaritswe.