Umutoza Bekeni yagarukanye amagambo akomeye kandi asekeje, ahita arasa umutoza wa Polise

0
2154
Bizimana Abdou Alias Bekeni

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC  Bizimana Abdou bakunze kwita Bekeni yaneguye imyitwarire y’umutoza wa Police FC amubwira ko impamvu abyigira ari uko Abanyarwanda bagira umuco wo kubaha abanyamahanga.

Ibi uyu mutoza yabivuze nyuma y’uko ikipe ye ya Gicumbi FC itsinzwe na Police FC igitego kimwe ku busa mu minota ya nyuma.

Muri uyu mukino umutoza wa Police FC Albert Mphande ukomoka muri Zambiya yagaragaye atozanya amashagaga yiruka ikibuga cyose anavuga cyane.

Umutoza wa Polisi yakomeje kwiruka ku ruhande rw’ikibuga akora udukoryo, Bekene ati “Ni ukwakangata”

Umutoza Bekeni yavuze ko yagize amahirwe akaba ari mu Rwanda aho bubaha abanyamahanga ahita abigereranya n’uko we yafatwaga ari muri Kongo atoza Virunga.

Bekeni ariko ibi yabyise kwitotomba ati: ”We nakomeze akore, yitotombe kuriya ari kwitotomba abanyarwanda muramwumva ni uko mutazi n’icyongereza ngo mumubwire no mu cyongereza ariko buriya yitotombye kuriya jyewe ndamureba nkareba ibihe arimo n’ibyo narindimo muri Kongo nkagereranya ibyo bihe nkareba umunyarwanda agiye hanze atava no mu kibuga ariko kubera ko abanyamahanga tubafata neza mu Rwanda kuko ariyo kamereya yacu navuga ngo nakomeze yitotombe tu”.

Umutoza wa Polisi, umunyazambiya Albert Mphand

Albert Mphande amaze gutoza imikino ibiri muro Police FC, kuva yaza gusimbura Seninga Innocent amaze gutsinda imikino 2, umukino wa mbere yatsinze Miloplast ibitego 3 ku busa naho uwa kabiri ni uyu yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa.