Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rushobora kuzatinda kuzura

0
86
Ahari kubakwa urugomero rwa Rusumo.

Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Rusomo ukomeje kuvugwamo ibibazo bishobora no gutuma itariki ntaregwa yari yashyizweho yo kurangiza kubaka uru rugomero yimurwa.

Abari kubaka uru rugomero bavuga ko bafite ibibazo bya tekiniki, bityo bakaba basaba inama y’abaminisitiri b’ingufu n’ibikorwa remezo mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi (bihuriye kuri uyu mushinga) kongererwa umwaka umwe ngo kuko babona igihe bahawe batazabasha kucyubahiriza.

Urubuga rwa RwandaToday.Africa rwanditse ko ubu busabe bwateshejwe agaciro n’abaminisitiri b’ibi bihugu ngo kuko ntamafaranga bafite yo kongera igihe cyo kubaka uru rugomero, bityo ko aba babutsi ngo bagomba kubahiriza igihe bahawe.

Mu kwezi kwa 2 mu mwaka utaha wa 2020, niwo munsi ntaregwa washyizweho ko uru rugomero rwa Rusomo rugomba kuba rwatangiye kubyazwa umusaruro.

Ni umushinga utegerejweho kuzatanga amashanyarazi abarirwa kuri MW 80, buri gihugu gihuriye kuri uyu mushinga kikazahabwa nibura MW zibarirwa kuri 26.

Ingo zirenga 7000 zo mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi zizasaranganwa aya mashanyarazi nkuko bisobanurwa n’abashinzwe uru rugomero rwa Rusumo.

Umushinga wo kubaka uru rugomero washowemo miliyoni 340 z’amadorali y’Amerika, mu gihe hari n’andi abarirwa kuri miliyoni 128.6 z’amadorali y’Amerika nayo azakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi azakomoka kuri uru rugomero.

Aya mafaranga yose yaturutse muri Banki y’isi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano