Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ‘GDP’ wazamutseho 8.6% mu 2018: Raporo ya NISR

0
97
Umujyi wa Kigali mu masaha y'ijoro. Ni hamwe hafitiye runini ubukungu bw'igihugu

Raporo nshya y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wabarirwaga agaciro ka miliyari 8,189 Frw bikaba byari bivuye kuri miliyari 7,600 Frw mu 2017.

Muri rusange umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wazamutse ku kigero cya 8.6%

Urwego rwa serivise rwatanze uruhare muri ubu bukungu ku kigero cya 48%, ubuhinzi nabwo bugira uruhare rwa 29% mu gihe inganda nazo zatanze umusanzu wa 7%.

Muri uyu mwaka kandi urwego rw’ubuhinzi ngo rwazamutse ku kigero cya 6% ndetse bunazamura umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ku kigero cya 1.6%.

Inganda nazo ngo zazamutse ku kigero cya 10%, zinazamura umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ku kigero cya 1.8%.

Urwego rwa Serivise narwo rwazamutse ku kigero cya 9% ndetse runazamura GDP ku kigero cya 4.3% nkuko byemezwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare.

Mu 2018, ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse ku kigero cya 9% mu gihe ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nabyo byiyongereye ku kigero cya 1%.

Ifaranga ry’u Rwanda ryari rihagaze hejuru ya 787 imbere y’idorali ry’Amerika, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2017 ryari rihagaze 774.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano