Umurambo wa Robert Mugabe utegerejwe n’abantu amagana i Harare muri Zimbabwe

0
112
Umurambo wa Mugabe wavanywe mu bitaro byo muri Singapore ujyanwa ku kibuga cy'indege uherekejwe n'abapolisi n'izindi modoka nyinshi. Ifoto: AFP

Inkuru ya BBC ivuga ko umurambo wa Robert Gabriel Mugabe wahoze ategeka Zimbabwe, wavanywe mu bitaro muri Singapore werekezwa muri Zimbabwe aho utegerejwe cyane kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/09/2019.

Bwana Mugabe yapfuye kuwa gatanu afite imyaka 95. Yari amaze amezi ari mu bitaro muri iki gihugu aho yakunze kujya kwivuriza kenshi mu zabukuru ze.

Umurambo we wavanywe mu bitaro ujyanwa ku kibuga cy’indege uherekejwe n’abapolisi n’izindi modoka nyinshi.

Abantu amagana biteganyijwe ko bari bube bari ku kibuga cy’indege cya Harare uyu munsi, baje kwakira umurambo w’uyu mugabo wayoboye Zimbabwe imyaka 37.

Umunyamakuru wa BBC i Harare avuga ko umurambo we uzashyirwa mu nteko mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo abantu babashe kumusezeraho bwa nyuma.

Kugeza ubu ariko abo ku ruhande rwa leta n’abo mu muryango we ntibaremeranya aho Robert Mugabe azashyingurwa. Haracyaba inama zihuza imapande zombi.

Bwana Mugabe afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, umwanya we mu irimbi ry’intwari ry’igihugu urateganyijwe.

Gusa abo mu muryango we bivugwa ko mbere yo gupfa yababwiye ko yifuza kuzashyingurwa ku rugo rwe ruri kw’ivuko mu cyaro.

Bivugwa kandi ko Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano