Umupaka wa Gatuna ugiye gufungurwa by’agateganyo nkuko byemezwa na RRA

0
113
Umupaka wa Gatuna umaze igihe ntamakamyo yemerewe kuwambuka. Ifoto: NMG

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna OSBP wari umaze iminsi ufunzwe ku makamyo yikorera ibiremereye ngo ugiye gufungurwa by’agateganyo.

RRA isobanura ko uyu mupaka ngo ugomba gufungurwa guhera ku itariki 10 kugeza kuya 22 z’uku kwezi kwa 06 muri uyu mwaka, ngo ukabanza ugakorerwaho igeragezwa mu gihe cy’ibyumweru 2 ukabona gufungurwa byeruye.

Ni igeragezwa ngo rigiye gukorwa ku bikorwa bimaze iminsi byubakwa kuri uyu mupaka, byo gushyiraho gahunda ya One Stop Border Post igamije guhuza imipaka y’ibihugu byo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Iri geragezwa ngo ryasabwe n’ikigo cy’u Rwanda gishizwe ubwikorezi (RTDA) ngo nyuma yaho bikaba aribwo bizemezwa neza ko uyu mupaka ufunguwe ku mugaragaro, nkuko bigaragara mu itangazo ryasohowe na RRA.

Imidoka ziremereye (ziganjemo amakamyo yikoreye ibicuruzwa) zanyuraga kuri uyu mupaka, zari zarahinduriwe inzira zitegekwa gukoresha undi mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills.

Ni icyemezo cyafashwe ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa 2 muri uyu mwaka.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, U Rwanda na Uganda bikaba byarakomeje kutavugarumwe kuri uyu mwanzuro, ndetse n’ubucuruzi buhuza ibi bihugu byombi bwarahungabanye bikomeye mu mezi ane ashize.

Urwego rushinzwe guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri Uganda, rusobanura ko abanyamuryango barwo bamaze guhomba miliyoni Magana tandatu z’amadorali y’Amerika ($600,000) ngo kubera batakibasha gucuruza ku isoko ryo mu Rwanda nkuko byahoze.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 240 z’amadorali y’Amerika, mu gihe u Rwanda ngo narwo rwari rwohereje muri Uganda ibibarirwa agaciro ka miliyoni 27 z’amadorali y’Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano