Umunyezamu wa mbere muri APR FC, yarembye bikomeye akiva gufasha ikipe ye mu Bugesera

0
2832
Kimenyi Yves yarebye bikomeye ari mu bitaro

Umunyezamu w’ikipe ya APR FC Kimenyi Yves yafashwe na Maraliya nyuma y’amasaha macye afashije ikipe ye gutsinda Bugesera FC ibitego 2 kuri kimwe.

Kimenyi Yves yafashwe  avuye I Bugesera gufasha ikipe ye ya APR FC gutsinda Bugesera FC kuri iki cyumweru tariki ya 6/5/2018.

Kimenyi Yves (uyu wasimbutse) ni umusore w’intarumikwa ariko Maraliya yamukubise hasi

Kimenyi kugeza ubu uri ku mwanya wa mbere mu banyezamu b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntiyakoranye imyitozo na bagenzibe ahubwo ubu ari gukurikiranwa n’abaganga.

Abicishije ku mbuga nkoranya mbaga ze yabwiye abafana  be ko maraliya yamufashe  gusa k’umwahirwe ubu ari gukirikiranwa n’abaganga kandi yizeye korohorwa akagaruka mu kibuga vuba nkuko byemezwa n’inshuti ze za hafi.

Kimenyi Yves yarebye, ariko ntibyamubujije kubibwira inshuti ze yifashishije imbuga nkoranyambaga

Biragoranye kwizera ko Kimenyi Yves yazafasha ikipe ye ku mukino bafitanye na Kirehe FC kuwa kane tariki ya 10/5/2018, kubera iyi ndwara yamukubise hasi.

Ubusanzwe APR FC ifite abandi banyezamu beza, ariko muri iyi minsi Kimenyi Yves niwe uri kubanza mu kibuga abandi bakamusimbura.

Sangiza