Umunyarwenya kabuhariwe ‘Basketmouth’ ugiye kuza mu Rwanda, ni muntu ki?

0
417
Basketmouth ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu mpera z'ukwezi uku kwezi kwa 3

Umunyanigeriya Bright Okpocha uzwi cyane ku izina rya Basketmouth ategerejwe n’abatari bake mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa 3 muri uyu mwaka, mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya Seka Festival 2019.

Ni iserukiramuco ritegurwa n’itsinda rya Arthur Nation, rikuriwe n’umunyarwenya ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Radio 102.3  KISS FM.

Biteganijwe ko Basketmouth azataramira i Kigali ku itariki ya 31/03/2019 mu gitaramo nyamukuru cy’iserukiramuco ry’urwenya – Seka Fest 2019, igitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Iki gitaramo Basketmouth azagaragaramo kandi kizitabirwa n’abandi banyarwenya bakomeye kuri uyu mugabane w’Afurika barimo Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador na Alex Muhangi bo muri Uganda na Arthur Nkusi wo mu Rwanda.

Basketmouth azataramira i Gikondo kuri Expo Ground

Uyu mugabo witwa Basketmouth, ni muntu ki?

Basketmouth yamamaye ku isi yose mu bitaramo by’urwenya, ndetse hari n’abashimangira ko ariwe uza ku mwanya wa mbere kugira urwenya rusekeje kurusha abandi banyarwenya bose kuri uyu mugane w’Afurika.

Aba babishingira ku rwenya yakunze gutera mu bitaramo akunze gutegura mu bihugu byo hirya no hino ku isi byitwa Basketmouth Uncensored.

By’umwahariko urwenya rw’uyu mugabo rwamamaye cyane n’urwiswe There are two things involved.

There are two things involved: ni urwenya yatangiye gutera kuva mu 2012 na 2013 rutuma yigarurira imitima y’abatari bake ku isi yose, muri Afurika ndetse no mu Rwanda baramumenye baranamukunda bikomeye kubera uru rwenya.

Basketmouth (Bright Okpocha) yavutse ku itariki ya 14 z’ukwa 9 mu 1978.

Yavukiye i Lagos, imwe muri leta ikomeye mu gihugu cya Nigeria.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye ahitwa Apapa (Lagos, Nigeria) nyuma akomereza kaminuza mu gihugu cya Benin – muri kaminuza y’igihugu (University of Benin) ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya 2 cya kaminuza mu ishami ry’ubumenyamuntu n’iyigamico.

Mu 2005 na 2006, Basketmouth yegukanye igihembo cy’umunyarwenya mwiza w’umwaka (Best Stand-up Comedian of the Year) mu gihugu cya Nigeria.

Mu 2017, ku itariki 14/02 ku munsi witiriwe abakundanye (valentine’s day) yitabiriye igitaramo mpuzamahanga cyari cyabereye i London mu Bwongereza mu sitade ya Wembley arena, ashimisha benshi bituma bavuga ko ariwe munyarwenya wa mbere muri Afurika.

Uretse gutera urwenya, Basketmouth afite indi mpano yo kuririmba

Impano ye yo kuririmba yayigaragaje ahagana mu 1995 ubwo yari kumwe bagenzi be bagera kuri 7 mu itsinda ryiswe “Da Psychophats” bakaba bararimbaga mu njyana ya Rap.

Bakomeje gukora umuziki w’injyana ya Rap ariko kubw’amahirwe make ntandirimbo ni imwe bigeze bashyira hanze ngo ikundwe.

Nyuma yo kubona ko ntacyo biri gutanga, Basketmouth yahise atandukana n’iri tsinda ahubwo yiyunga kurindi ryitwaga “Da Oddz”. 

Iri tsinda ryari rigizwe n’umuvandimwe we witwa Godwin ndetse n’undi musore witwaga Muyiwa Osunrobi.

Bakomeje gukora injyana ya Rap ariko nabwo ntibyabahira, kuko ntandirimbo nimwe yamamaye bigeze bashyira hanze muri icyo gihe.

Byaterwaga ni uko ngo iyi njyana bakoraga itari ikunzwe na rubanda muri Nigeria.

Reba aka aya mashusho ni amwe yerekana ubuhanga bwe muri iyi njyana ya Rap: