Umunyarwenya kabuhariwe ‘Basketmouth’ araza mu Rwanda mu iserukiramuco ry’urwenya

0
383
Basketmouth ategerejwe i Kigali mu Rwanda

Umunyanigeriya Bright Okpocha uzwi cyane ku izina rya Basketmouth agiye kuza mu Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga cy’urwenya Seka Festival 2019, gitegerejwe kuba mu kwezi gutaha kwa 3 muri uyu mwaka wa 2019.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo ndetse binashimangirwa na nyirubwite Basketmouth abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka twitter na instagram.

Basketmouth yamamaye ku isi yose mu bitaramo by’urwenya bizwi nka ‘stand-up comedy’ ndetse hari n’abashimangira ko ariwe uri ku mwanya wa mbere kugira urwenya rusekeje kurusha abandi banyarwenya bose kuri uyu mugane w’Afurika.

Aba babishingira ku rwenya yakunze gutera mu bitaramo akunze gutegura mu bihugu byo hirya no hino ku isi byitwa Basketmouth Uncensored.

Basketmouth azagera i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa gatatu kuko igitaramo nyamukuru azataramiramo kizaba ku itariki ya 31/03/2019. Ni mu gitaramo nyamukuru kimwe kizaba kigize iserukiramuco rya komedi (Seka Festival 2019).

Iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’abandi banyarwenya kabuhariwe muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba nka Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador na Alex Muhangi bo muri Uganda ndetse n’abandi banyarwenya batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Eric Omondi na Salvador bombi bakaba bafite umwihariko kuko banitabiriye igitaramo nk’iki cyabaye mu mwaka ushize Seka Fest 2018.

Urutonde ntakuka rw’abanyarwenya bose bazatarama n’uko gahunda iteguye byose birasohoka mu kwezi gutaha kwa 3.

Urutonde ntakuka rw’abanyarwenya n’uko gahunda iteguye birasohoka mu kwezi gutaha kwa 3

Mu mwaka ushize nabwo hari haje abanyarwenya bakomeye ku rwego rw’Afurika nka Klint Da Drunk (Nigeria), Chipukeezy (Kenya), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Tanzania) na Arthur Nkusi Rutura (Rwanda). Ndetse na Omondi na Salvador.

Nkuko byagenze mu mwaka ushize igitaramo nyamukuru kizaba nyuma y’uko hari ibindi bitaramo byakibanjirije. Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ku munsi wa mbere abanyarwenya bazabanza gusetsa abantu mu mabisi (bus) hirya no hino muri Kigali.

Ni igikorwa kibaye ku ncuro ya kabiri mu mateka y’u Rwanda kuko bidakunze kubaho ko abanyarwenya bakorera ibitaramo mu modoka kuko akenshi babikorera mu mazu yabugenewe asanzwe aberamo ibitaramo.

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri KISS FM, Nkusi Arthur uzwi cyane nka Rutura niwe uri ku isonga mu bantu bari gutegura iki gitaramo. Avuga ko ibitaramo nk’ibi bigomba kujya biba buri mwaka niba ntagihindutse.