Umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye mu byamamare byo muri Amerika

0
330
Umunyarwandakazi Silver yekuganye igihembo cya MTV MVA. Ifoto: BBC

Umunyarwandakazi usanzwe ukora umwuga wo kubyina nk’uwabigize umwuga, Sherrie Silver yahawe igihembo gikomeye muri leta zunze ubumwe z’Amerika cya MTV Video Music Awards (VMA) nk’uwabaye umubyinnyi mwiza w’umwaka.

Ibi bihembo byatangiwe i New York muri Amerika.

Uyu mukobwa yahebwe kubera ibyino zihariye yagizemo uruhare zagaragaye mu mashusho y’indirimbo yiswe This is America y’umuhanzi Childish Gambino.

Iyi ndirimbo ikaba yegukanye ibihembo bigera kuri bitatu muri aya marushanwa ya VMA, birimo icy’amashusho y’indirimbo itanga ubutumwa, icy’indirimbo ifite amashusho arimo ibyino nziza ndetse n’icy’indirimbo ifite amashusho yayobowe neza.

Silver (ufite inkomoko mu Rwanda) yabwiye itangazamakuru ko yishimiye iki gihembo ndetse akaba yifuza ko byabera isomo abandi banyafurika muri rusange nk’urugero rwiza rwo gukomeza gukora no kugaragaza impano zabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Magazine yavuze ko muri izi byino zagaragaye muri iyi ndirimbo yiswe This is America ngo yavangavanze imibyinire yo muri Amerika niyo muri Afurika maze bigatanga umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Navangavanze ibyino nka Shaku Shaku ya Nigeria, Gwara gwara yo muri Afurika yepfo, iyitwa Azonto yo muri Ghana ndetse n’izindi zo muri Amerika”.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yahise yesa agahigo ko kugira umubare munini w’abayirebeye kuri interineti mu gihe gito.

Reba hano indirimbo yahesheje umunyarwandakazi igihembo gikomeye: