Umunyarwandakazi uba muri Thailand yasohoye indirimbo nshya yakoranye n’umunyakenya

0
521
Sunny ni umunyandakazi uba Thailand yifotoza amafoto atangaje

Umunyarwandakazi utuye muri Thailand witwa Sunny akora umuziki no kumurika imideli yasohoye indirimbo nshya yakoranye n’ umuhanzi wo muri Kenya witwa Bandanah.

Amazina ye bwite yitwa Ingabire Sunlight Dorcasie. Yakoze indirimbo nka ‘Unanitaka’ ,’Akabizu’ ,’Naumwa’ n’ izindi…

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto yiga mu mashuri abanza.

Sunny wibera muri Thailand ni uku yifotoza

Sunny asobanura ko yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Sugar Daddy’ ngo ariko nyuma yaho aza kwerekeza muri Singapore kubera gahunda z’akazi.

Uretse umuziki kandi ni umwe mu banyarwandakazi bajya bitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli mu bihugu bitandukanye mubyo yagiye yitabira harimo nka Fashion F muri China, Mango Fashion ibera muri Thailand na Zara Fashion show muri Australia.

Sunny asanzwe ari umunyamideli

Uyu mukobwa utuye muri Thailand avuga ko nubwo aba mahanga bitewe na gahunda z’ akazi ngo azakomeza akore umuziki kuko awukunda.

Indirimbo ye nshya yise ‘Katika’ yayikoranye n’umuhanzi uri mu bakunzwe muri Kenya witwa Bandanah nyuma y’uko aba bombi bahuriye Nairobi mu bihe bishize.

Asanzwe afite inzu y’imideli i Nairobi aho yakoreye indirimbo nshya aheruka gushyira hanze

Reba hano hasi iyi ndirimbo uyu munyarwandakazi yakoranye n’umunyakenya