Kabano yateguye ibirori bidasanzwe i Goma

0
1285

Umunyamideli w’umunyarwanda witwa Franco Kabano yatumiwe i Goma muri Congo mu gitaramo cyo kumurika imideli cyiswe Volcano Fashion Show 2018.

Mu kiganiro kigufi twagiranye Franco, yavuze ko igitaramo cyo kumurika imideli yatumiwemo i Goma kiraba uyu munsi ku wa gatanu, aho bazatora umunyamideli mwiza bise Volcano next top model.

Franco Kabano, niwe ugomba kuyobora ibi birori

Yongeyeho kandi ko we bamutumiye nk’umuntu ufite aho amaze kugera muri modeling na fashion, bakaba baramutumiye kugirango aze aganirize urubyiruko rwo muri Goma ibijyanye n’urugendo rwa modeling na fashion.

Franco Kabano asobanura ko ari mu rwego rwo kugaragaza zimwe mu mbogamizi n’ibyo bakwirinda, ibyo bakora kugirango barusheho kugira ubushake bwo gukomeza gukunda ibyo bakora.

Muri make yagize ati: “Ati ni uguha amahugurwa kuri uru rubyiruko no kubigisha Catwalk ku bakobwa na Walk ku bahungu”.

Catwalk ku bakobwa: ni ijambo ryakomotse ku ngendo y’injangwe, ngo kuko iyo ipusi igenda, iba ibusanya amaguru, ari nayo mpamvu ubona abakobwa iyo bari ku modelinga baba bategezwe kugenda babusanya amaguru.

Walk kubahungu: umuhungu iyo ari gukora modeling agenda bisanzwe kandi yemye, ntabwo agenda abusanya amaguru nkuko abakobwa babigenza.

Reba amafoto y’uyu munyamideri (Franco Kabano):

Franco Kabano niwe ugiye kuyobora Volcano Fashion Show 2018
Franco Kabano asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga
Uyu niwe Kabano