Umunyakenya Kipruto yakoze agashya yegukana isiganwa yambaye urukweto rumwe

0
486
Kipruto yegukanye isiganwa yambaye urukweto rumwe

Umukinnyi usiganwa ku maguru ukomoka muri Kenya Conseslus Kipruto yakoze agashya ubwo yegukanaga irushanwa mpuzamahanga Diamond League mu Buswisi mu kiciro cya metero 3,000 ariko icyatangaje benshi ni uko yasoje yambaye urukweto rumwe.

Aganira n’itangazamakuru, Kipruto yagize ati: “Nababaye cyane, nakomeretse kubera ko urukweto rwaje kuvamo ubwo narindimo kwiruka. Byagenze nabi ariko byatumye nkomeza kurwana urugamba uko nshoboye biza kurengira mbashije kwitwara neza”.

Kipruto yahigitse umunya Maroc Soufiane El Bakkali bari bahanganye.

Uyu mugabo usanzwe ari igihangange mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku maguru kuko afite imidari mu mikono ikomeye nko muri Olympic no mu isiganwa ry’isi.

Abandi banyafurika bitwaye neza muri iri siganwa rya Diamond League ni Caster Semenya wa Afrika Yepfo muri metero 800, Murielle Ahoure wa Côte d’Ivoire muri metero 100 hamwe na Helen Obiri wa Kenya mu metero 5000.

Abatsinze bose bagiye bahebwa amadolari 50,000.