Umunya-Côte d’Ivoire ‘Lacina Kone’ yahawe ubuyobozi bw’umuryango Smart Africa

0
51

Inama y’ubutegetsi y’umuryango Smart Africa iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashyize mu mwanya w’ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango bwana Lacina Kone.

Lacina Kone ukomoka muri Côte d’Ivoire asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Alassane Ouattara, mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ku myaka 52 y’amavuko afite ubunararibonye buhambaye mu rwego rw’ikoranabuhanga rigezweho, kuko yakoze mu bigo bikomeye byo muri USA, bitanga serivisi zo gukoresha ibyogajuru mu itumanaho (Intelsat) ndetse n’ikindi kitwa Booz Allen Hamilton.

Lacina Kone asimbuye kuri uyu mwanya Dr Hamadoun Touré ukomoka muri Mali wari ufite uyu mwanya kuva mu myaka itatu ishize.

Perezida Kagame yashimiye Dr Hamadoun Touré ku kazi yakoze muri iyi myaka itatu kuko ngo yabashije kugera ku ntego zo kongera umubare w’ibihugu binyamuryango bya Smart Africa aho kuri ubu ngo bigera kuri 24 n’isoko ry’abaturage barenga miliyoni 600.

Ikigo Smart Africa cyashyizweho n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma bo ku mugabane w’Afurika, kikaba kigamije gushyira mu bikorwa ibyifuzo cyo kwihutisha iterambere ry’uyu mugabane mu bukungu, binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Smart Africa niyo kandi isanzwe itegura inama mpuzamahanga ya Transform Africa imaze kumenyerwa ko iba buri mwaka hano mu Rwanda.

Iy’uyu mwaka itegerejwe kuzaba mu kwezi kwa 5 (kuva ku itariki 7 kugeza kuya 10) nayo ikazahuza abarenga 4000 barimo; abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta ndetse ndetse n’ibigo n’amasosite mpuzamahanga.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano