Umunsi wa nyuma wageze wo kwiyandikisha ku bazamurika muri Made in Rwanda Expo 2018

0
376
Expo ikunze kwitabirwa n'uruvunganzoka rw'abaguzi n'abitemberera

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12/11/2018 niwo munsi wa nyuma wo kwiyandikisha ku bantu bagomba kuzamurika ibicuruzwa n’ibikorwa byabo mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikorerwa imbere mu gihugu Made in Rwanda Expo 2018.

Abazitabira iyi expo basabwaga kwishyura ibihumbi 40 by’amanyarwanda yo kwiyandikisha, mu gihe amasitandi (stands) bazakoreramo yo yatangiwe ubuntu kuri iyi nshuro.

Urugaga rw’abikorera rusobanura ko bakuyeho ikiguzi cy’aya masitandi ngo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no gutera ingabo mu bitugu abafite inganda zikorera imbere mu gihugu.

Ni mu gihe Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko inganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho bikorwa mu ruhu ngo zongereye umusaruro ku kigero cya 13% mu gihe inganda zikora ibikoresho by’ubwabatsi ngo nazo ziyongereye kuri 37%.

Ikindi ni uko ngo n’inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa nazo ngo zazamutse ku kigero cya 16%, mu gihe izikora ibikoresho by’ubutabire na palasitike nazo zazamutse ku 8%.

Ibi byatumye ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera ku kigero cya 17.9% ibyo rutumizayo ngo nabyo byiyongera kuri 7.4% nkuko byemezwa n’imibare yashyizwe hanze n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF).