Umukuru w’igihugu cya Austria (Autriche) yasuye u Rwanda, aherekejewe n’abashoramari

0
113
Shanseliye wa Austria yageze i Kigali yakirwa na Dr Richard Sezibera minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Rwanda

Shanseliye (Chancellor) w’Autriche (Austria) bwana Sebastian Kurz yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda, akaba aherekejwe n’istinda ry’abashoramari batandukanye ndetse n’abanyepolitiki bakomeye baturuka ku mugabane w’iburayi.

By’umwahariko aba bashoramari bari kumwe n’uyu mutegetsi ni abakora mu rwego rw’ubuzima, ingufu zibyara amashanyarazi ndetse n’abanyenganda bakora ibikoresho bitandukanye birimo n’imodoka zigendera mu kirere zikoresheje imigozi (cable cars).

Biteganijwe ko basura ahantu hatandukanye by’umwahariko barajya mu gace kahariwe inganda i Masoro (Kigali Special Economic Zone).

Bageze i Kigali nyuma y’uko bavuye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ni uruzinduko rugamije kunoza umubano muby’ubukungu hagati y’ibihugu by’Afurika ndetse n’umugabane w’u Burayi, cyane ko Autriche ariyo iyoboye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’u Rwanda rukaba ruyoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Ikindi ni uko uru ruzinduko rugamije gutegura ibiganiro bikomeye bizahuza Afurika n’u Burayi, ibiganiro bizaba biyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na shanseliye wa Autriche nk’abakuriye imiryango ihuza ibihugu byo kuri iyi migabane yombi.

Ibi biganiro bizabera i Vienne muri Atriche muri uku kwezi kwa 12 muri uyu mwaka.

Abari gutegura ibi biganiro, basobanura ko bizibanda cyane ku bucuruzi bw’impande zombi cyane ko bizaba byitabiriwe n’abashoramari, bwarwiyemezamirimo n’abacuruzi bakomeye baturuka ku migabane yombi (Afurika n’u Burayi).

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano