Umukobwa w’umusinzi yafunze umuhanda abuza imodoka kugenda Nyabugogo – Amafoto

0
5731

Saa sita na 45 kuri uyu wa kane, mu muhanda Nyabugogo – Kimisagara nibwo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 na 20 yitambitse mu muhanda, abuza imodoka kugenda.

Uyu mukobwa yagaramye mu muhanda hagati, atangira guhagarika ibinyabiziga ari nako agenda abyurira hejuru.

Yajyaga hejuru y’imodoka uko yishakiye

Abazi neza uyu mukobwa bemezaga ko yasinze kubera kunywa inzoga zimurusha imbaraga. Abenshi bavugaga ko yanyweye inzoga yitwa NGUVU.

Abamuzi bameza ko yari yanweye inzoga yitwa Nguvu, ikamurusha ingufu

Abaturage bageragezaga kumubuza gukora ibi, yahitaga ababwira nabi ndetse akanabarwanya abatera amabuye.

Umuntu wari utwaye iyi modoka yahahuriye n’ibibazo bikomeye

Nyuma yo gukomeza ibi bikorwa bigayitse, abantu babonye ko ashobora kwangiza imodoka z’abandi, maze abasore b’inkorokoro bahitamo kumufata bamushyira ku nkengero z’umuhanda, aba ariho aryama ariko bigaragara ko afite intege nke.

Abasore b’ibigango bamuteruye bamushyira ku ruhande araryama arasinzira, ndetse n’imvura imusanga aho arakomeza ariryamira iramunyagira

Imodoka y’Umurenge wa Kimisagara niyo yaje kumutwara nyuma yo kunyagirwa n’imvura atinyagambura.

Abanyerondo bamujyanye mu modoka y’umurenge wa Kimisagara, imvura imaze kumunyagira atanyeganyega

Abaturage bumijwe n’imyitwarire y’uyu mwana w’umukobwa bavuga ko akwiye kujyanwa mu bigo ngorora muco. Abagore n’abakobwa bari aha, bo bavugaga ko ibi bikorwa by’uyu mukobwa biri gusebya abari n’abategarugori muri rusange.

Abaturage bari batangaye bumiwe kubera ibikorwa by’uyu mukobwa