Umukino wa Rayon vs LLB uzarebwa n’umugabo wifite mu Burundi, itike bayishyize ku 100,000

0
1932
Stade Prince Louis Rwagasore izakira umukino wa Rayon Sports na LLB

Ikipe ya  LLB yamaze guhanika ibiciro byo kureba umukino izakiramo Rayon Sports mu mikino ya Champipons League, amafaranga macye yo kureba uyu mukino ni ibihumbi 3000 naho amenshi ni ibihumbi ijana by’amarundi.

Uyu mukino uraba kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/02/2018 saa cyenda ku isaha y’  I Burundi no mu Rwanda ku kibuga cyitiriwe Rudoviko Rwagasore.

Ibinyamakuru by’I Burundi byatangaje ko mu mujyi wa Bujumbura hatangiye kugaragara ibimenyetso by’uko uyu mukino uzaba ari urugamba nk’izindi zose.

Bimwe muri ibi bimenyetso ni ibiciro byo kureba uyu mukino byazamuwe ku buryo budasanzwe mu Burundi.

Ibi biciro  umuntu uzatanga amafaranga macye y’amarundi ni uzicara ku mpande hamwe hitwa ahasigaye hose, akazishyura ibihumbi 3 by’amarundi(3000fbu)  mu gihe ubusanzwe hishyurwaga ibihumbi 2(2000fbu)

Aho bita ubwugamo A na D muri iyi sitade bahishyuje amarundi ibihumbi 10(10000fbu) ubwugamo B na C ni ibihumbi 20(20000fbu).  Naho aho bise mu  bwugamo bw’iteka (VVIP) ni ibihumbi 100(100.000fbu)

Umwe mu bari gutegura uyu mukino yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko bashyizeho ibi biciro kugirango bazabona agahimbazamusyi ko guha abakinnyi nibatsinda.

Ati : “Turebye uburemere bw’uyu mukino, tukongera tukareba agahimbazamusyi, twifuza guha abakinnyi bacu nyuma y’umukino twabonye ko twazamura ibiciro  kugirango abakinnyi bacu nabo bazabone ko bahagarariye igihugu.”

Ibinyamakuru by’I Burundi kandi byatangaje ko sitade izafungurwa kare kugirango abakunzi ba LLB bazinjire kare banicare neza babone uko bafana ikipe yabo batekanye.

Kugeza ubu abafana ba Rayon Sports bakomeje kwiyandikisha ngo bazaherekeze ikipe yabo kugeza ubu abagera ku  150 nibo bamaze kwiyandikisha.