Umukinnyi ukomeye mu ikipe y’u Rwanda ya Basket yatangaje amatariki y’ubukwe agiye gukorera mu Rwanda no muri Amerika

0
3788
Akanyamuneza kari kose ku mpande zombi

Umukinnyi Lionel Hakizimana ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball akaba anakinira ikipe ya Patriots mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, bidasubirwaho agiye gusezerana n’umukunzi we Lauren Richardson bamaranye imyaka hafi 5 bakundana.

Ni nyuma y’uko hashize amezi make basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyamirambo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 mu kwezi kwa 12.

Lionel Hakizimana n’umufasha we Lauren Richardson bemeranije kubana imbere y’amategeko mu bihe bishize, none bagiye gukora ubukwe imbere y’Imana banasabe banakwe

Uyu musore ni umwe mu bafite impano yo gukina umukino wa Basketball bidashidikanwaho kuko yatangiye kwigaragaza cyane akiri umunyeshuli muri College Christ Roi i Nyanza.

Hakizimana Lionel yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, harimo APR BBC, Espoir BBC n’ikipe ya Patriots BBC arimo kuri ubu.

Uyu mukinnyi nubwo agiye gukora ubukwe, amaze iminsi yaravunitse akaboko

Uyu mukinnyi n’umukunzi we Lauren Richardson bashyize ahagaragara impapuro zigaragaza amataliki y’igihe ubukwe bwabo buteganijwe kuberaho.

Biteganijwe ko imihango yo gusaba no gukwa izabera I Kigali naho gusezerana imbere y’Imana bikazabera muri leta zunze ubumwe z’America. Iyi mihango y’isaba izaba taliki 23 Kamena 2018, naho indi izabera muri America ikazaba ku ya 30 Kamena 2018.

Ifoto igaragaza amataliki y’ubukwe bwabo