Umujyi wa Kigali wungutse ubusitanu rusange buzafasha abantu kuruhuka mu mutwe

0
596
Ubusitani rusange bwuzuye imbere y'inyubako ikoreramo umujyi wa Kigali. Ifoto: Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali ugiye gutaha ku mugaragaro ubisitani rusange bwuzuye imbere y’ibiro bikuru bikorerwamo n’ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali.

Ntabwo itariki iramenyekana yo kuzafunguriraho ku mugaragaro ubu busitani.

Ni ubusitani bwatwaye akayabo ka miliyoni 226.1 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byemezwa n’amakuru aturuka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Ubu busitani buzajya bwakira abaturage bose bashaka kuharuhurikira by’igihe gito basoma ibitabo, bumva akayaga cyangwa baganira.

Hazajya haba hari interineti y’ubuntu, intebe zo kwicaramo, ndetse n’ubwiherero rusange.

Ubu busitani bwo bwatangiye kubakwa mu kwezi kwa 01 muri uyu mwaka, bukaba aribwo bwa mbere bwo muri ubu bwoko, umujyi wa Kigali wungutse.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemeza ko gutemberera aha hantu ntakiguzi kizajya gisabwa, ariko ngo kubazahakenera bafata amashusho cyangwa amafoto kubw’izindi nyungu (nk’iz’ubukwe cyangwa indirimbo) ngo bo bashobora kuzishyuzwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza (maintenance).

Igishushanyo cy’umujyi kivuguruye, gitegeka ko nibura ahantu nk’aha hafasha rubanda kwidagadura ngo hagomba kuba hihariye 6% by’ubutaka bwose bw’umujyi wa Kigali.

Ubusitani nk’ubu bukunze kugaragagara mu mijyi ikomeye, ndetse abantu bakahakoresha mu buryo butandukanye bidagadura, cyangwa baruhura mu mutwe.

Ibihugu byo mu burayi y’amajyaruguru nka Norway, Sweden, Finland na Estonia byo byanashyizeho itegeko ko ahantu hose hari ubwatsi cyangwa ibiti kimeza, ko hakwiye gufatwa nk’ubisitani rusange ndetse hakanakoreshwa na rubanda ntakiguzi.