Umujyi wa Kigali watangiye amavugurura mu batwara amagare mu bwikorezi rusange

0
166
Abanyonzi bakunzwe gutungwa agatoki mu guteza impanuka bya hato na hato. Ifoto yafotorewe mu ntara na KT

Abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Kigali bahawe udukoresho twiswe ‘TUZA’ tuzajya tubafasha kwerekana icyerecyezo baganamo, dukora kimwe nk’ibinyoteri by’imidoka cyangwa ibya moto.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busobanura ko bwatanze utu dukoresho mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda ziterwa n’aba banyamagare.

Charles Rusimbi, umujyanama mu kigo cy’umujyi wa Kigali gishinzwe guteza imbere umurimo, asobanura ko batanze utu dukoresho mu rwego rwo kunoza umurimo w’aba banyonzi ndetse no gutanga umutekano ku baturage batega aya magare.

Aka gakoresho kiswe ‘TUZA’ ngo gahagaze igiciro cy’amafaranga ibihumbi 18 by’amanyarwanda kuri kamwe gakoresha amashanyarazi, mu gihe agakoresha imirasire y’izuba ngo gahagaze ibihumbi 22 by’amanyarwanda.

Umwe mu banyonzi wavuganye n’umunyamakuru wacu, asobanura ko iki giciro gihanitse cyane ugereranije n’ubushobozi bwa bagenzi be.

Gahizi Christella ushizwe ubucuruzi muri Bene Holding (bakoze iri koranabuhanga rya Tuza Jacket) asobanura ko iki giciro ari gito bakurikije agaciro katwo kandi ko bazanabafasha kutwishyura mu byiciro, bityo ko abadukeneye badakwiye kugira impungenge.

Umujyi wa Kigali usobanura ko watangiye n’ibiganiro na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant, ngo ku buryo mu bihe bidatinze amagare yose akora ubwikorezi rusange mu mujyi wa Kigali ngo agomba guhabwa ubwishingizi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano