Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza ibitaramo bihoraho buri wa gatanu wanyuma w’ukwezi

0
29284
Umuhanzi ukunzwe muri iki gihe Nsengiyumva Francois uzwi cyane nka Gisupusupu ubwo yari mu gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 25 nacyo kikaba cyari cyateguwe n'umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza gahunda nshya y’imyidagaduro ngaruka kwezi, aho buri wa gatanu w’icyumweru cya nyuma buri kwezi, hazajya haba igitaramo cya muzika, kizajya gitumirwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Ku ikubitiro, igitaramo cya mbere kizaba kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki ya 26/07/2019, kikazitabirwa n’abahanzi barimo Bruce Melody, Makangaga Abdul, Nsengiyumva Francois (Gisupusupu) ndetse n’itorero rya gakondo ryitwa Iganze.

Aba bahanzi nibo ba mbere batoranyijwe, ariko ngo ubutaha hazajya hatoranwa abandi ku buryo bazajya basimburanwa bitewe n’uko bakunzwe mu gihugu.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa asobanura ko bagiye gutangiza ibi bitaramo bya muzika mu rwego rwo gususurutsa abakerarugendo ndetse n’abandi bashyitsi baba baje kuruhukira I Kigali, babafasha kwidagadura.

Uyu muyobozi yemeza ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ubuntu (free) kuri buri wese uzajya ushaka kuza kwidagadura.

Ahazajya habera ibi bitaramo ngo hazajya haba ari ibyo kunywa ndetse n’ibyo kurya mu rwego rwo gufasha abazajya babyitabira kwidagadura.

Buri gitaramo ngo kizajya gishorwamo nibura miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayo kwishyura abahanzi no gutegura urubyiniro.

Hari na gahunda kandi yo gutangiza ibitaramo bya Festival mpuzamahanga zizajya zihuza abahanzi bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye.