Umuherwe Jack Ma (Nyirisosiyete ya Alibaba) ategerejwe mu Rwanda

0
469
Jack Ma ari kumwe na Perezida Kagame. Ifoto: ububiko bwa interineti

Umunyemari ukomoka mu Bushinwa Jack Ma (nyirisosiyete ya Alibaba Group) ategerejwe I Kigali kuri uyu wa gatatu mu rugendo rwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya kompanyi ye bizakorerwa mu Rwanda.

Kimwe muri ibi  bikorwa bitegerejwe gutangizwa ni eWTP (Electronic World Trade Platform).

Kigamije korohereza abafite inganda nto ndetse n’ubucuruzi buciriritse kugera ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu bwisunze ikoranabuhanga.

Ni ubukungu bugamije kuzamura ubucuruzi buzira inoti n’ibiceri aribyo bizwi cyane nka e-commerce cyangwa se cashless economy.

Urubuga Alizila rwandika amakuru afitanye isano n’ibikorwa by’uyu mushoramari nirwo rwemeje iby’aya makuru y’uru ruzinduko rwa Jack Ma mu Rwanda.

Vice Perezida wa Alibaba ku isi yose, bwana Brian Wong yabwiye Alizila ko Perezida Kagame ubwo aheruka guhura na Jack Ma mu nama yari yabereye i Davos mu Busuwisi ngo nibwo bemeranyije ko ibi bikorwa bya Alibaba bigomba gutangizwa mu Rwanda.

Jack Ma aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko yahaherukaga mu 2017.

Icyo gihe yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’urubyiruko nyafurika (Youth Connekt Africa Summit 2017) anatanga miliyoni 10 z’amadorali yo gufasha barwiyemezamirimo b’urubyiruko bakomoka muri Afurika bakora iby’ubucuruzi bwisunze ikorabanuhanga.