Umuhanzi w’umusilikare ‘Robert’ yahawe ipeti rya Sergeant Major

0
622

Uyu muhanzi Kabera Robert yamaze kuzamurirwa ipeti kuko yavuye kuri staff sergeant agashyirwa kuri sergeant major nkuko yabitangarije kuri radio yumvikanira ku murongo wa 102.3 KISS FM ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa mw’itsinda ryitwa Army Jazz Band ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, ariko ku giti cye akaba yaramekanye mu ndirimbo ze zigiye zitandukanye.

Aganira n’umunyamakuru w’iyi radio witwa Austin, Kabera Robert yagize ati: “Nibyo ubu nabaye Sergeant Major, ntabwo nkiri kuri rya peti nahozeho”  

Sergent Robert muri studio ya radio imwe ikorera i Kigali

Kabera Robert yatangiye umuziki afite ipeti rya Sergeant akaba arinaho yakuye izina Sergeant Robert izina yakomeje gukoresha muri muzika ndetse riranamenyekana kuko yakundaga kurivuga inshuro nyinshi mu ndirimbo.

Nyuma baje kumuzamura mu mapeti, ava kuri Sergeant ashyirwa kuri Staff Sergeant ariko ntibyamenyekanye cyane kuko abafana be bari bamaze kumenyera Sergeant Robert.

Kuri ubu rero uyu mugabo nyuma y’imyaka 8 afite ipeti rya Staff Sergeant biciye mw’itangazo ryashizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, rigaragaza ko abasirikari batandukanye bazamuwe mu mapeti harimo na Kabera Robert wazamuwe mu ntera akaba Sergeant Major.

Major Sergeant Kabera Robert yamenyekanye cyane mu indirimbo nka Weekend, Impanda, Serious ………Reba imwe mu ndirimbo z’uyu musilikare zakunzwe cyane

Major Sergeant Robert akunda kugaragara ku rubyiniro yambaye umwenda w’Ingabo cyane cyane iyo ari kumwe n’itsinda Army Jazz Band.