Umuhanzi w’icyamamare ugiye gukorana na Charly na Nina, yamenyekanye

0
2659

Amakuru aturuka kuri Charly na Nina agera kuri HOSE.RW yemeza ko aba bakobwa bari gutegura indirimbo bazahuriramo n’umwe mu bahanzi bakomeye ubarizwa mu karere k’Afurika y’iburengerazuba (West Africa).

Umwe muri aba bahanzi wamaze kumenyekana ni uwitwa Mayorkun umunyanigeriya ubarizwa mu nzu ya Muzika y’icyamamare Davido, yitwa HKN Gang record label.

Aya makuru yamenyekanye ubwo Nina ubwe ku giti cye abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yagaragaje ifoto bari kumwe n’uyu muhanzi Mayorkun anakayiherekeza amagambo aca amarenga ko bashora kuba bari gukorana indirimbo.

Nina yabigenje atya kuri instagram ye

Mayorkun ubusanzwe yitwa Adewale Mayowa Emmanuel, ni umuhnazi wandika indirimbo akanaziririmba, akaba abarizwa mu itsinda ry’abahanzi ryitwa HKN Gang record label, ririmo Davido, Danagog, B-RED, SINA RAMBO, DEEKAY, Dremo n’abandi…

Uyu muhanzi kandi asanzwe ukorana bya hafi n’ibindi byamamare byo muri iki gihugu nka Wizkid, Mr Easy, Techno Males,…

Hari amakuru avuga ko Charly na Nina ubwo bahuriraga na Davido mu gitaramo giheruka kubera i Kigali, aribwo bagiranye ibiganiro byo gukorana, bikaba birangiye abahaye Mayorkun nubwo wenda nawe bashobora kuzakorana kabone nubwo bitaremezwa neza.

Ubwo Davido yahuraga n’aba bakobwa ngo baganiriye byinshi harimo n’imishinga y’indirimbo

Itsinda ry’abahanzi bazwi nka Charly na Nina baheruka gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise Dufite imbaraga, irimo amagambo yumvikanisha icyubahiro cy’abagore muri rusange, bakaba baranayisohoye ku munsi wa mpuzamahanga wahariwe abagore uheruka

Iyi ndirimbo ni nayo yitiriwe Album yabo baherutse kumurika mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 bakiri kumwe n’umujyanama wabo Alex Muyobozi.

Iyi Album iriho indirimbo nka Bye Bye, Indoro, Agatege, Owooma, Face to Face, Mfata, Zahabu, Try me, Dufite imbaraga n’izindi…

Mu majwi atangaje kandi y’umwimerere, reba amashusho ubwo basohoraga iyi ndirimbo bwa mbere muri studio za Radio 102.3 KISS FM: