Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika ‘Omarion’ agiye kuza gutaramira abanyarwanda

0
281
Omarion ategerejwe mu Rwanda

Umuhanzi w’umunyamerika, Omari Ishmael Grandberry wamamaye cyane ku izina rya Omarion agiye kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe URUMURI MUSIC FESTIVAL. Cyateguwe n’itsinda COZMA Group.

Biteganijwe ko Omarion ngo azagera mu Rwanda mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa cumi arinaho igitaramo azaririmbamo kizaba.

Iki gitaramo cya Omarion akaba azaririmbamo igihe kingana n’isaha n’igice afatanyije n’ikipe y’abahanga mu kuririmba   aho kandi hazanagaragaramo n’abandi bahanzi b’abanyarwanda nka PFLA…..

URUMURI ni festival igiye gutangira ibikorwa byayo uyu mwaka ngo ariko bikazahoraho no mu myaka iri imbere aho bizajya biba buri mwaka.

Muri iki gitaramo ‘URUMURI MUSIC FESTIVAL’ COZMA Group ngo izaboneraho no gufungura k’umugaragaro studio itunganya umuziki n’amajwi.

Christian DUSHIME umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye umunyamakuru wacu ko Omarion bamutumiye nk’umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi cyane cyane mu Rwanda no mu bihugu byo muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Omarion kandi aherutse gukorana indirimbo na Diamond wo muri Tanzania bise African Beauty imwe mu zatumye yongera gukundwa n’abatari bake muri aka karere.

Omarion yamamaye cyane mu myaka yaza 2000 ubwo yaririmbaga ndetse anayoboye itsinda rya B2K ryashinzwe muri 1999 rikaza gutandukana kumugaragaro muri 2004.