Umuhanzi Sintex yasohoye amashusho y’indirimbo ‘YOU REMIX’ yakoranya na Tom Close

0
200
Sintex na Tom Close bashyize hanze indirimbo YOU REMIX

Umuhanzi Sintex ukora umuziki mu njyana za Kinyafurika na Dancehall (Afro-Dancehall) yashyize hanze amashusho y’indirimbo YOU Remix yasubiyemo afatanije na TOM CLOSE.

Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/03/2019.

Ubusanzwe iyi ndirimbo YOU yari yarasohotse mu mezi abiri ashize, ariko aza kuyisubiramo afatanije na Tom Close bakore Remix, ikaba ari nayo yakorewe amashusho yasohoye.

Banza urebe amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Sintex (YOU REMIX).

Iyi ndirimbo igiye hanze mbere gato y’uko Sintex yitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Fest 2019, igitaramo gitegerejwe mu mpera z’iki cyumweru.

By’umwahariko Sintex ni umwe mu bahanzi bazataramira muri kimwe mu bitaramo by’urwenya bigize iserukiramuco rya komedi (Seka Festival Comedy 2019).

Sintex azataramira abafana be mu gitaramo cya Seka Fest kizaba ari kuwa gatandatu tariki ya 30 z’uku kwezi kwa 3. Uretse Sintex, muri iki gitaramo hazaba hari abandi bahanzi barimo Weasel Manizzo na Charly & Nina.

Reba ifoto yamamaza iki gitaramo Sintex azitabira

Iki gitaramo ni kimwe mu bigize iserukiramuco ry’urwenya (Seka Festival 2019).

Iri serukiramuco rigizwe n’ibitaramo bikuru 3, kizabera ahitwa muri Century Cinema. Kizaba kiyobowe n’umunyarwenya witwa Micheal Sengazi (umunyarwanda ukomoka mu gihugu cy’u Burundi).

Sengazi niwe uzayobora iki gitaramo kizabimburira ibindi muri Seka Fest 2019

Ikindi gitaramo kizaba ari kuwa gatandatu tariki ya 30/03/2019 kikazabera i Gikondo kuri Expo Ground ahasanzwe habera umurikagurisha mpuzamahanga. Muri iki gitaramo ni naho umuhanzi Sintex azaririmbira we na bagenzi be barimo Weasel na Charly & Nina.

Igitaramo nyamukuru kizaba ari ku cyumweru tariki ya 31/03/2019.

Iki gitaramo nyamukuru kizitabirwa n’abanyarwenya kabuhariwe kuri uyu mugabane bayobowe n’umunyanigeriya Bright Okpocha uzwi cyane ku izina rya Basketmouth

Abandi banyarwenya bakomeye bazitabira iki gitaramo ni Eric Omondi wo muri Kenya na Salvador wo muri Uganda na Arthun Nkusi wo mu Rwanda.

Reba ifito yamamaza ibi bitaramo bizaba ari kuwa gatandatu no ku cyumweru

Nkuko byagenze mu mwaka ushize, igitaramo nyamukuru kizaba nyuma y’uko hari ibindi bitaramo byakibanjirije. Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ku munsi wa mbere abanyarwenya bazabanza gusetsa abantu mu mabisi (bus) hirya no hino muri Kigali.

Seka Fest igiye kuba ku ncuro ya kabiri mu mateka y’u Rwanda.

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri KISS FM, Nkusi Arthur uzwi cyane nka Rutura niwe uri ku isonga mu bantu bari gutegura iki gitaramo. Avuga ko ibitaramo nk’ibi bigomba kujya biba buri mwaka niba ntagihindutse.