Umuhanzi Sintex agiye kuzenguruka utubyiniro two mu gihugu akora udushya

0
754
Sintex ku rubyiniro. Ifoto: internet

Umuhanzi Sintex ukora umuziki mu njyana za Kinyafrica na Dancehall agiye kuzenguruka igihugu cyose akora ibitaramo mu tubyiniro dutandukanye mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be no kumenyekanisha ibihangano bye muri rubanda.

Ni ibitaramo yise Sintex Club Tour, bikaba bigomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/05/2018 mu kabyiniro kitwa Laguna Night Club gaherereye mu mujyi wa Kigali ku muhanda umanuka ahitwa kuri Peyaje (Payage).

Sintex agiye gutangira gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu tubyiniro dutandukanye, mucyo yise Sintex Club Tour

 

Iki gitaramo agiye gukora bwa mbere muri Laguna Night Club, azaba ari kumwe n’undi muhanzi mugenzi we witwa DavyRanks nawe ukora injyana ya Dancehall.

DavyRanks nawe azaba ari kumwe na Sintex muri Laguna Night Club kuri uyu wa gatandatu

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu, Sintex yavuze ko ashaka ko abantu bamenye neza indirimbo ze ngo kuko amaze igihe akora cyane ikindi kandi ngo nta mpamvu yo kurindira ko baguhamagara ngo uze uririmbe.

Yagize ati: “Njyewe ndashaka kujya nitegurira ibitaramo byanjye ku igiti cyanjye mu rwego rwo guca akajagari mu mitegurire y’ibitaramo”.

Ibi byose bikomeje gukorwa ku mbaraga za sosiyete yitwa Arthur Nation, ikuriwe n’umuvandimwe wa Sintex, Umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi cyane nka Rutura ari nawe ukomeje kumufasha muri bikorwa bya muzika mu buryo bwihariye.

Mu bihe bishize, uyu muhanzi yazengurutse mu bitangazamakuru bitandukanye (radio naza televiziyo) kimwe mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ze.

Sintex Muri RBA (televiziyo y’u Rwanda)
SIntex muri studio za KT Radio

Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Superstar, imwe muzikubiye mu mushinga wagutse w’uyu muhanzi, ukubiyemo indirimbo z’amashusho zigera kuri 4 zakorewe rimwe ariko akaba ari gusohora imwe imwe kuyindi.

Uyu mushinga wa Sintex ugizwe n’indirimbo nka Ntabyubuntu, Ndabyimenyera, Nzakubona na Superstar, hakaba hamaze gusohora 2 (superstar na Ndabyimenyera).

Reba Superstar yasohotse ku itariki 10/03/2018:

Iyi ndirimbo ya Superstar yahise ikurikirwa n’indi yise Ndabyimenyera, amakuru ager akuri HOSE.RW yemeza ko mu bihe bidatinze hagomba gusohoka amashusho y’izindi ndirimbo 2 arizo Nzakubona na Ntabyubuntu.

Reba amashusho ya Ndabyimenyera:

 

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano