Umuhanzi Rafiki yamaganiye kure abamufata nk’umuhanzi wa karahanyuze

0
833
Rafiki Coga Style

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wamamaye cyane ku izina rya Rafiki Coga Style kubera kuririmba injyana yiganjemo ururimi rwo mu majyaruguru y’igihugu (Igikiga) aravuga ko atumva impamvu abantu bakomeje kumufata nk’amateka kandi agihari.

Icyateye Rafiki kuvuga aya magambo, ngo ni uko abantu bakomeza kumubarira muri cyera habayeho cyangwa muri karahanyuze kandi ngo kuri we kugeza n’ubu agikora umuziki.

Rafiki yagize ati: “Ubu ikibazo mfite gikomeye ni uko abakunzi b’umuziki nyarwanda mu biganiro byabo bitandukanye, bakomeje kumfata nk’amateka ndetse rimwe na rimwe bangeraranya nka bamwe mu bahanzi batakibarizwa muri uyu muziki wacu, kandi njye ndacyakora nta mwaka ushobora gushira ntashyize indirimbo hanze”.

Twamubajije icyaba gitera abantu kumufata gutya, maze adusubiza ko abantu b’iki gihe batagikunda umuziki w’umwimerere ngo ahubwo batwawe n’injyana z’amahanga kuberako arizo bumvishwa kenshi haba kuma radiyo, amateleviziyo no mu tubyiniro (night clubs).

Uyu muhanzi yavuze ko abamuzi neza bazi ubuhanga n’ubushobozi afite mu njyana ye ya Coga Style no mu muziki w’u Rwanda muri rusange kandi ko inzira ikiri ndende ku muziki w’u Rwanda no kugiti cye muri rusange.

Uyu muhanzi mu mezi 3 ashize akaba yarashyize hanze indirimbo yitwa Irona, nayo yari yabanjirijwe nindi yitwa Ikigunda yakoranye na Amag The Black.

Reba indirimbo nshya Rafiki aherutse gushyira hanze, yitwa Irona (imfizi).