Umuhanzi Queen Cha yinjiye mu itsinda ribarizwamo Safi Madiba

0
1814
Queen Cha ari kumwe na Bad Rama ukuriye The Mane, bavuye Uganda gukora indirimbo nshya izasohokana n'amashusho yayo

Mugemana Yvonne “Queen Cha” yasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu ya muzika The Mane Music Label, isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Sadi Madiba na Marina.

Queen Cha ati: “Twari tukiri mu biganiro ariko ubu twatangiye gukorana”.

Yirinze kugira byinshi avuga ku masezerano bagiranye, ngo bizatangazwa ku mugararo ariko avuga ko ari amasezerano y’igihe kirekire.

Kimwe mu bikorwa bya mbere uyu muhanzi Queen Cha yakoraye na The Mane Music Label ni indirimbo bakoreye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, indirimbo yakorewe amajwi n’amashusho icyarimwe.

Umuyonozi wa The Mane, Bad Rama avuga ko gusinyisha Queen Cha ari nk’igitego cy’umutwe atsinze ngo kuko kuriwe abona ariwe ufite abakobwa bazi kuririmba mu gihugu hose kugeza ubu. Aba bakobwa yavugaga ni Marina na Queen Cha.

Uretse aba bakobwa iyi nzu ya muzika kandi iherutse gusinya amasezerano na Safi Madiba wahoze muri Urban Boys, amasezerano azamara imyaka 3.

Abandi bantu bakunze kugaragara mu bikorwa bya The Mane music label, harimo umugabo wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Rwasa, uyu akaba akafasha iyi nzu mu bikorwa byo kwamamaza no kwimenyekanisha.

Undi ni Teta Sandra ngo nawe usanzwe ufasha abahanzi ba The Mane mu bikorwa byo kwambika aba bahanzi muri The Mane.