Queen Cha agiye gusohora amashusho y’indirimbo irimo imyambarire idasanzwe

0
2334
Queen Cha ari gufata amashusho y'indirimbo nshya

Mugemana Yvonne “Queen Cha” amaze iminsi mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo nshya (tutaramenya izina ryayo), amashusho ngo agomba kuzagaragaramo imyambarire itari isanzwe imenyerewe kuri uyu mukobwa.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko muri aya mashusho ngo agomba kuzaba agaragara mu isura nshya nk’umuntu uherutse kwinjira mu itsinda ribarizwamo abandi bahanzi bakomeye nka Sadi Madiba na Marina.

Aba bahanzi bose bakaba bahuriye mu nzu ya muzika The Mane Music Label, ikuriwe n’umugabo witwa Mupenda Ramadhan wiyise Bad Rama.

Queen Cha ni umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ry’uyu mwaka wa 2018. Akaba yarahawe numero 8, kuri buri wese wifuza kuzamutora azakoresha iyi numero nyuma y’aho akurikize amabwiriza y’irushanwa.

Queen Cha ari gufata amashusho y’iyi ndirimbo nshya nyuma y’uko mu bihe bishize byavuzwe ko hari n’indi yari yagiye gukorera muri Uganda ariko ntabwo irasohoka.

Reba amwe mu mafoto y’iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ari gufata: 

Mu gakabutura gato gato ni uku azaba agaragara
Ni uku azaba ameze kuri moto
Queen Cha hari n’aho azaba yambaye inkweto z’abahungu afite n’inkoni
Queen Cha ngo agomba gukora umuziki nk’uwabigize umwuga