Umuhanzi Oska Oska ngo nubwo ataramenyekana yiteguye guhangana ku isoko n’ibyamamare

1
470
Oska Oska

“Njyewe nzaririmba mu kinyarwanda cyiza cy’abanyogokuru na sogokuru maze ndirimbe n’injyana ya Dancehall, mbanze menyekane inaha mu Rwanda nyuma yaho nibwo nzakomeza no kuririmba muzindi ndimi z’amahanga”: Amwe mu magambo ya Oska Oska.

Uyu muhanzi ukizamuka witwa BIRUTA Oscar (Oska Oska) aravuga ko yiteguye guhangana n’ibyamamare bimaze kubaka amazina muri muzika y’u Rwanda ngo ndetse afite inzozi zo kwamamara ku rwego mpuzamahanga akazamura ibendera ry’u Rwanda i mahanga.

Yavuze ibi ubwo yadushyikirizaga indirimbo ye nshya (ari nayo ya mbere asohoye) indirimbo yise Miss Kigali ikozwe mu njyana ya Dancehall.

Banza uyumve hano:

Uyu musore wiyise izina rya Oska Oska muri muzika, abarizwa mu itsinda ry’abandi bahanzi bagenzi be bakora umuziki muri Dancehall, bakaba babarizwa mu nzu yitwa The Gret Empire Music Label.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa HOSE.RW, Oska Oska yagize ati: “Njyewe na bagenzi banjye dufite inzozi zo kuzazamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga. Umunsi umwe kandi izi nzozi zizagerwaho”.

Uyu muhanzi kandi yatubwiye ko yinjiye mu kibuga cy’umuziki wo mu Rwanda yiteguye guhangana n’ibindi byamamare bimaze kubaka amazina akomeye i Kigali.

Ati: “Mfite ikizere ko impano yanjye ishobora guhangana n’abastars bakomeye mu Rwanda. intwaro nzakoresha ni ikinyarwanda cyiza cy’umwimerere kandi nkagikoresha ndirimba mu njyana ya Dancehall. Ijya kurisha (ihene) ihera ku rugo, ntabwo waririmba Patwa (Patois) cyangwa mu cyongereza ngo umuntu uri ku Gikongoro utazi izo ndimo ngo akumve”.

Reba amashusho y’indirimbo Envy yariribwe n’abasore (Big Bang na Empra) basanzwe baririmbana na Osca muri The Gret Empire Music Label.

Amwe mu mateka y’umuhanzi Oska Oska

Oska Oska ubusanzwe yavukiye mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba.

Amashuri abanza yayigiye mu karere ka Ngoma ariko nyuma yaho yaje kuyakomereza mu karere ka Rwamagana kubera ko umuryango we nawe wari umaze kwimukira muri aka karere, aha akaba ariho yaje kurangiriza amashuri ye abanza.

Amashuri yisumbuye y’icyiciro cya (Tronc Commun) yayakomereje muri Groupe Scolaire St Aloys i Rwamagana, akaba yaraje kuyarangiriza mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo aho yigaga ubugeni (Ceramic-Sculpture).

Oska Oska avuga ko inganzo y’umuziki yayikomeye mu muryango we, kuko ngo yavukiye mu muryango w’abakilisito cyane ko nanubu ngo nyina aririmba muri kolali. Uyu musore ngo yabyirutse nawe aririmba muri korali gusa byaje kurangira yisanze mu muziki usanzwe.

1 igitekerezo

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano