Umuhanzi Oda Paccy yasubiye muri Tanzania ngo kujagajaga abahanzi baho

0
1707
Oda Paci ari kubarizwa muri Tanzania

Umuhanzi Oda Paccy yasubiye muri Tanzania mu bikorwa by’akazi k’umuziki.

Nkuko Oda paccy yabidutangarije ngo ubu ari kubarizwa mu mujyi wa Dar Es Salaam aho yagiye gukora indirimbo ngo ariko ntabwo azasubira muri studio ya Wasafi ya Diamond.

Mu kiganiro cy’umunyamakuru wacu, uyu muhanzi yagize ati: “Nibyo koko ndi muri Tanzania ariko nta gahunda mfite yo gusubira muri Wasafi”.

Aha muri Wasafi aherutse kuhakorera indirimbo yitwa No Body. Reba iyi ndirimbo hano:

Odda Paci yakomeje agira ati: “Kuri iyi nshuro mfite gahunda yo kujagajaga iki gihugu ndimo ndanshaka undi twakorana mu rwego rwo kumenya byinshi bitandukanye”.

Uyu muhanzi avuga ko ari muri iki gihugu nk’umuntu uri mu rugendo shuri ngo kuko umuziki wa Tanzania umaze kugera ku rwego rwo hejuru ugereranije n’uwo mu Rwanda.

Yatangiye gukora ibiganiro ku maradiyo naza televiziyo. Iyi foto yamamazaga ikiganiro kimwe yakoreye kuri televiziyo yitwa ITV
Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano