Umuhanzi Marina yafashe amashusho yanyuma y’indirimbo yakoranye na Harmonize

0
2293
Marina mu ifatwa ry'amashusho

Umuhanzi Uwase Ingabire Marina (Deborah) yafashe amashusho yanyuma yari yasigaye mu ndirimbo yakoranye n’umunyatanzaniya Harmonize

Igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo kiyobowe na Meddy Salleh ari nawe ugomba kuzayitunganya kugeza amashusho yose abonetse indirimbo ikabona gusohoka.

Umunyamakuru wacu wari aho bafatiye aya amashusho yemeza ko umujyanama w’uyu muhanzi kazi witwa Bad Rama yifuza ko aya mashusho agomba kuba yageze hanze mu mpera z’ukwezi kwa 4 nyuma y’icyunamo.

Reba amafoto yaranze ifatwa ry’amashusho yanyuma y’indirimbo ya Marina na Harmonize:

Aha Marina yumvaga amabwiriza ya Meddy Saleh utunganya amashusho
Amatara yari yatatswe hirya no hino
Meddy Saleh ni umuhanga mu gufata amashusho
Akazi kakozwe mu masaha y’ijoro
Ni uku byari byifashe
Marina mu ngofero n’imyenda by’imikara
Yanyuzagamo agaseka
Aha yari kumwe n’abakobwa bamufasha kubyina, bari kumva inama za Meddy Saleh umuyobozi w’amashusho