Umuhanzi Kizito Mihigo yagarutse mu rukiko kuburana mu bujurire igihano yakatiwe

0
3774
Ifoto: Ububiko bwa interineti yafotowe mu 2015

Umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye kuburana mu bujurire yatanze ku gifungo cy’imyaka 10 yakatiwe nyuma y’imyaka itanu yari amaze ari muri gereza.

Kizito yagaragaye mu rukiko ari kumwe kandi na Jean Paul Dukuzumuremyi bareganwaga mu gihe uwitwa Ntamuhanga Cassien nawe byari biteganijwe ko agomba kuburana muri ubu bujurire ariko ntiyagaragaye mu rukiko ngo kuko yatorotse gereza.

Umuhanzi Kizito Mihigo yari yambaye impuzankano y’abagororwa n’inkweto za ‘souplesse’ z’umutuku. Arogoshe ku mutwe afiteho agasatsi cyake. Yagaragaye avugana macye n’umwunganizi we. Mu maso arasa n’utarahindutse cyane.

Muri uru rubanza rukomatanyije kuri Ntamuhanga Cassien (watorotse ubutabera akatiye imyaka 25) Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi bose bati batanze ubujurire mu 2015 ku bihano bahawe.

Uyu munsi Kizito yaje yunganiwe na Me Antoinette Mukamusoni, Dukuzumuremyi we agaragara atunganiwe.

Urubanza mu rw’Ikirenga uyu munsi rwatangiriye baburana ku nzitizi y’uko Jean Paul Dukuzumuremyi nta mwunganizi afite mu mategeko. Ndetse no kuba Ntamuhanga nawe wajuriye yaratorotse ubutabera.

Habayeho impaka nyinshi hagati y’ubushinjacyaha na Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo, maze nyuma yo kwiherera kw’abacamanza bemeza ko rugomba gusubikwa rukazasubukurwa tariki 11 Kamena 2018.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Dosiye yabo yari ihuriwemo aba bose: Iburyo ugana ibumoso Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassiee, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul

Kizito Mihigo n’abo bareganwa bahamwe n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, gushaka kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Barabijuririye.