Umuhanzi Harmonize yasubiye iwabo, asiga akoze agashya mu Rwanda – Amafoto

0
5662
Harmonize na Marina bakoranye indirimbo ifite n'amashusho

Umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania, unasanzwe ubarizwa mu nzu ya muzika ya Wasafi y’icyamamare Diamond, yasubiye mu gihugu cye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nyuma y’iminsi yari amaze mu Rwanda akora ibikorwa bya Muzika.

By’umwahariko nyuma y’uko akoze ibitaramo bibiri byari bigamije kumurika inzu ya muzika ya The Mane Music Label ibarizwamo abahanzi nka Safi Madiba na Marina, yahise akorana indirimbo n’aba bahanzi bombi, ndetse yahagurutse i Kigali amaze gufata amwe mu mashusho azagaragara muri izi ndirimbo zizasohoka mu bihe biri imbere.

Kuba yarabashije gukora indirimbo 2 mu gihe gito kandi yari afite n’ibitaramo 2 mu Rwanda nibyo abenshi bahereyeho bemeza ko ari agashya yakoze, kuko abandi bahanzi bo mu mahanga batajya bamfa gukora ibi bikorwa mu gihe kingana gitya.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yememeza ko Harmonize yemeye gukorana indirimbo n’aba bahanzi bigoranye, ngo cyane ko yaje mu Rwanda aje ku kazi ko kuririmba mu gitaramo gusa, ntagukorana indirimbo n’abahanzi b’inaha byari birimo.

Byaje kurangira impande zombi zumvikanye n’ubwo tutarabasha kumenya neza niba hari ikiguzi cyatanzwe ngo Harmonize yemere gukorana indirimbo n’aba bahanzi.

Birashoboka cyane ko hari amafaranga runaka Bad Rama umuyobozi wa The Mane Music Label, yaba yarongereye Harmonize ngo yemere gukorana n’aba bahanzi nubwo ku rundi ruhande binashoboka ko Harmonize yaba yabyemeye mu buryo bwa kivandimwe.

Izi ndirimbo zahuriweho na Harmonize, Safi na Marina ngo mu buryo bw’amajwi zakozwe na Producer MadeBeat mu gihe amashusho ari gutunganwa na Meddy Salleh.

Niba ntagihinditse zizajya ahagaragara nyuma y’icyunamo nkuko byemezwa na Bad Rama umuyobozi wa The Mane Music Label ishinzwe inyungu z’aba bahanzi.

Reba amafoto y’igihe bafataga amashusho y’indirimbo Harmoniza na Marina.

Uyu nawe azagaragara ameze atya
Bazaba bagaragara muri iyi myambarire
Uyu nawe azagaragara muri ubu buryo
Aba bakobwa bazagaragara mu ndirimbo ya Harmonize na Marina

Reba andi mafoto nayo yerekana indirimbo Safi na Harmonize bakoranye, aha barimo gufata amashusho:

Ni uku bizaba bimeze
Meddy Salleh wambaye ingofero y’ubururu niwe wafashe amashusho kandi ninawe uzayatunganye
Aha ni hamwe muhazagaragara muri iyi ndirimbo ya Safi ft Harmonize