Umuhanzi Diamond Platinumz yatawe muri yombi azira abagore

0
2678
Diamond mu gitaramoi

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no ku mugabane wose w’Afurika, Diamond Platnumz yatawe muri yombi, azira gushyira ahagaragara amafoto n’amashusho by’urukozasozi, yifashishije imbuga nkoranyambaga kandi bitewe muri Tanzania.

Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Diamond, yamenyekanye ubwo minisitiri w’itumanaho mu Tanzania, Harrison Mwakwembe yari mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri.

Bwana Mwakwembe yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni bitemewe n’amategeko, ngo bityo bakaba batangiye guta muri yombi buri wese urenga kuri aya mategeko, bahereye ku bahanzi bo muri iki gihugu, ku ikubitiro kuri kuri Diamond.

Uyu muhanzi ngo yamaze kugezwa mu maboko ya Polisi, ariko ngo hari abandi bahanzi bagishakishwa nabo bagomba gufatwa barimo nk’uwitwa Nandi.

Mu bihe bishize, Diamond aherutse gushyira ahagaragara amashusho ari gusomana n’umugore ufite uruhu rwera (umuzungukazi) utaramenyekanye, amashusho yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hirya no hino.

Dore ayo mashusho ya Diamond aherutse gusakaza:

A post shared by ANGEL SAM (@angelasamwel) on

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana neza niba uyu muhanzi yazize aya mashusho, ariko uko biri kose bifitanye isano ukurikije amagambo ya minisitiri w’itumanaho yavuguye mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Mu kwezi gushize kandi leta ya Tanzania yafashe umwanzuro wo guhagarika indirimbo 13 z’abahanzi b’imbere muri iki gihugu harimo na Diamond, kubera zirimo amashusho y’urukozasoni kandi bitemewe n’amategeko ndetse n’umuco w’iki gihugu.

Sangiza