Umuhanzi Bigbang yasohoye indirimbo nshya, ahita atangaza ko ikurikirwa n’ibindi bikorwa byinshi

0
117
Ifoto: Don Bigbang

Umuhanzi Uwizeye Bishanya Aristide ‘ukoresha izina rya Don Bigbang mu muziki’ aremeza ko agarukanye imbagara zikomeye muri muzika ye ngo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka agomba gushimisha abafana be.

Don Bigbang asobanura ko muri iki gihe afite indirimbo nyinshi muri studio ngo guhera mu kwezi gutaha kwa 12/2019 ngo aratangira kuzisohora ku bwinshi kandi ngo yizeye ko abakunzi be zizabashimisha kubera ubwiza bwazo.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko asohoye indirimbo ye nshya yise Mental, yakozwe na Prod. Holybeat mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayobowe n’uwitwa Gerard Kingsley.

Reba amashusho y’iyi ndirimbo ya nshya ya Bigbang

Mental by Bigbang

Bigbang yabwiye umunyamakuru wacu ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku nkuru y’umukobwa ukomoka mu muryango ukennye, ugerageza kuva mu buzima bubi agamije gukabya inzozi ze zo gutera imbere.

Iyi ndirimbo nshya ya Bigbang ije ikurikira indi aherutse gukorana na Urban Boys bise  “Nkorakora” yakozwe na prod. Holly Beat.

Umva indirimbo “Nkorakora” hano:

Don Bigbang asanzwe abarizwa mu itsinda ry’abahanzi nyarwanda bakora injyana ya Dancehall ryita Gret Empire Music label.

Iri tsinda ririmo abandi bahanzi nka Empra Jahboy, Oska Oska na Koprate.

Zimwe mu ndirimbo za Bigbang amaze gushyira ahagaragara harimo nka: Selfie, Chilling day, Live my life, Fancy (yakoranye na Emprah Jahboy), Fighter, na Envy (nayo yakoranye na Emprah Jahboy).

Iyitwa Envy nayo wayireba hano: