Umuhanzi Assinah ngo yashyushye mu mutwe ajya i Dubai kuruhukirayo

0
1456
Assinat Erra ari kubarizwa mu mujyi wa Dubai

Umuhanzi Assinah aravuga ko yari amaze kumva arushye mu mutwe ngo none yagiye gufatira ibiruko mu mujyi wa Dubai ndetse ngo akaba ariho yatangiriye igisibo cyane ko asanzwe ari umusilamukazi.

Mu kiganiro yagiranye HOSE.RW uyu muhanzi yagize ati: “Ntakindi cyanjyanye I Dubai, nashakaga kuruhuka mu mutwe, no gutembera ariko nanone ikintu cy’ingenzi nkigera hano nahise ngira igitekerezo cyo gushaka ahantu nyaburanga nazafatira amashusho y’indirimbo imwe mu ndirimbo zanjye”.

Assinah ari kubarizwa Dubai

Assinah yakomeje avuga aho hantu ho gufatira amashusho yarangije kuhabona kandi ko azagaruka mu Rwanda kuri uyu gatanu, agahita atangira gutegura uburyo aza subirayo agiye gufata ayo mashusho.

Assinat yamaze kubona ahantu nyaburanga azakorera indirimbo ye nshya

Mu bihe bishize kandi hari amakuru yavugaga ko Asina yahagaritse akazi yari asanzwe akora muri Hotel imwe ikomeye iri i Kigali ngo agahitamo gushyira imbaraga ze muri Muzika akaba aribwo yahise atangira kujya hirya no hino mu bikorwa bya muzika.

Mukasine Asinah yamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’umuraperi Riderman ariko nyuma y’uko Riderman arongora undi mugore, Asinah yahise atangira kugaragara mu itangazamakuru mu buryo budasanzwe.

Assinah yinjiye muri muzika akimara gutandukana na Riderman bahoze bakundana

Assinah akimara gutandukana na Riderman yahise atangaza ko abaye umuhanzi, ndetse ni nabwo amafoto ye yambaye imyenda igaragaza ibice by’ibanga yatangiye kujya hanze.

Assinat asigaye akunda kwifotoza yambaye imyenda igaragaza ibice by’ibanga

Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi Asinah Era hari hashize iminsi ashyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe, bigatuma hari abavuga ko ari ari iturufu ryo gushaka kwamamara mu buryo bwihuse.

Kuri ubu ifoto iheruka ni iyo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram. Dore uko yabigenje:

Iyi foto yayinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram

Ntabwo bwari ubwa mbere uyu mukobwa ashyira ifoto nk’iyi ku karubanda kuko ni kenshi yakunze kugaragaza amafoto agaragaza ibice bye by’ibanga.

Yigeze gushyira hanze ifoto yambaye ikariso gusa
Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano