Umuhanzi Alikiba yakoze ubukwe ariko kubutaha byari ingorabahizi – Amafoto

0
3933
Alikiba afashe umugore we ku rutugu, umugore we Amina Khalef yari afunze ku maso

Umuhanzi wo muri Tanzania Alikiba yamaze gushyingirwa n’uwari umukunzi we witwa Amina Khalef, imihango yabereye I Mombasa muri Kenya.

Ni imihango yari igoranye kwinjiramo na buri wese kuko hasabwaga urupapuro rw’ubutumire kugirango ugere ahabereye ibirori.

Ubukwe bwakozwe mu muco w’abasilamu 100%

Ni mu birori bizwi ku izina rya Nikkah aho umugabo ajya mu musigiti akavuga ko yemeye korongora umugore we, ibya Alikiba na Amina byareye mu musigiti witwa Ummul Kulthum ubarizwa muri Kenya.

Ibi biroro byitabiriwe naba nyapolitike bo mu mugi wa Mombasa ndetse hari harimo na guverineri w’iyi ntara witwa Hassan Joho.

Byari ibyishimo ju maso ya Alikiba nyuma yo kwegukana umugore we Amina Khalef

Alikiba yari aherekejwe n’umuvandimwe we witwa Abdu Kiba ndetse nawe bikaba biteganijwe ko azakora ubukwe kuri iki cyumweru nkuko tubikesha itangazamakuru ryo muri Kenya.

Nyuma yo gukora ibi birori bizwi ku izina rya Nikkah, Alikiba n’abatumirwa be bakiriwe mu nzu ya guverineri wa Mombasa iherereye ahitwa Kizingo aho naho bahakoreye ibirori byitwa “Kombe la bwana harusi”.

Ikindi kandi ngo ni uko  hazabaho ubundi bukwe buzakorerwa muri Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam ku itariki ya 29 z’uku kwezi turimo.

Alikiba yari yambaye gutya
Sangiza